•     

Kayitaba yafashishe Police Fc gahunda ya Gerayo Amahoro kuri Rayon Sports

Ikipe ya Polisi FC yatsinze ikipe y'ubukombe Rayon sports ibitego 4-2 harimo igitego cya Kayitaba Bosco, ashimangira gahunda ya Gerayo Amahoro kuko Rayon Sports irushaho gusubira inyuma.

Police FC yatsinze Rayon Sports 4-2

Ikipe ya Police FC yafatiranye ikipe ya Rayon Sports mu  bibazo ifite harimo no kuba yaratewe Mpaga, maze Polisi Fc   iyitsindira kuri Stade ya Muhanga mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona.

Uyu mukino ntako Rayon Sports itari yagize nacyane ko yari yagabanyije ibiciro byo kwinjira kugira ngo irebe ko yabona abafana hanyuma ikegukana amanota atatu ariko biranga biba ibyubusa.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa Cyenda z’amanywa, wari wakiriwe n’ikipe ya Rayon Sports.

Ikipe ya Police FC yatangiranye imbaraga nyinshi uyu mukino, kuko  yabonye igitego hakirikare cyabonetse ku munota wa 15   cyatsinzwe na Usengimana Danny.

Gusa ntabwo byatinze, ikipe ya Rayon Sports ku munota wa 23  Paul Were yahise yishyura iki gitego maze biba kimwe kuri kimwe.

Amakipe yo se yakomeje gushakisha itsinzi kuburyo  ukomeye kuko nko kumuota wa 25 
Hakizimana Muhadjiri yahise atsindira Polisi Fc igitego cya kabiri, mu gihe bishimiraga icyo gitego mu minota ibiri gusa ni ukuvuga ku munota wa 27 
Moussa Essenu wa Rayon Sports yahise yishyura bajya mu kiruhuko banganya ibitego 2-2

Kumunota wa 79
Ntirushwa Aime wa Polisi yahise atsinda  igitego cya Gatatu.

Hanyuma umukino ubura iminota mike ngo usoze nibwo 
Kayitaba Bosco yahise ashimangira gahunda ya Gerayo Amahoro atsinda igitego cyakane Police Fc itahana amanota atatu.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino kwa Rayon Sports byatumye AS Kigali iyegera kuko yagumanye amanota 46 mu gihe AS Kigali yagize 42 nyuma yo gutsinda Mukura VS igitego 1-0.

Bagabo John