Abantu babiri bitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wakabiri tariki ta 5 Werurwe 2024, ubwo indege ebyiri zagonganiye mu kirere nyuma yaho zari zimaze guhaguruka ku kibuga ki ndege cya Wilson mu Mujyi wa Nairobi.
Nkuko byatangajwe n'ibinyamakuru byo muri kenya, nuko indege yo mu bwoko bwa Dash-8 Safarilink yarimo abagenzi 44 ndetse n'indi yo mubwoko bwa Cessena yarimo abagenzi 172, zagonganye mu kirere maze indege ya Cessena yarimo umwarimu wigisha ibyo gutwara indege detse n'umunyeshuri we, bahise bitaba Imana.
Ikigo gishinzwe ibyindege muri Kenya, KCAA cyemeje ibyiyi mpanuka maze kivuga ko izo ndege zakoze impanuka mu kirere cya Nairobi abantu babiri bakitaba Imana.
Bagabo John