Umusirikare muri Kenya wari mu kibari ( Ikiruhuko) iwabo, yarashwe arakomereka nyuma nyuma yo kubaza umugenzi impamvu anywa urumogi ku mugaragaro
Uyu musirikare witwaTimothy Mwangi, utuye mu gace kitwa Kihoni mu ntara ya Kihanga, yahuye n'umumotari ahetse umugenzi uriho unywa urumogi ariko bagenda buhoro, nibwo yabazaga uwo mugenzi impamvu ariho anywa urumogi ku mugaragaro.
Uwo mu motari yahise ahagarara hanyuma uwo mugenzi yari ahetse ariho anywa urumogi ahita ava kuri moto asanga wa musirikare amugezeho akura imbunda yo mu bwoko bwa Pisto hanyuma uwo musirikare agira ubwoba amanika amaboko hejuru amusaba imbabazi, uwo musore ahita afata ukuboko kuwo musirikare ahita amurasa mu kiganza ahita yurira moto barakomeza barigendera.
Abantu babonye ibyo biba bahise batwara uwo musirikare kwa muganga kugirango ahabwe ubuvuzi bwihuse.
Abo bakoze ayo mabara biracyekwa ko ari amabandi , gusa ngo inzego z'umutekano ziracyashakisha abo bagizi banabi ngo batabwe muriyombi nkuko ikinyamakuru Star cyabitangaje.
Bagabo John.