Ubuhinde: Imodoka yari itwaye abantu mu bukwe, yafahwe n'inkongi y'umuriro irashya irakongoka, abantu 25 bahasiga ubuzima abandi barakomeraka bikomeye bajyanwa mu bitaro
Amakuru ya CNN News 18, yo mu buhinde, yatangaje ko iyo mpanuka yabaye ubwo abantu bari mu modoka bava ahitwa Yavatmal yerekeza ahitwa Pune itwaye abantu bari bagiye mu bukwe.
Aya makuru kandi yanemejwe n'umuyobozi wa Polisi w'ungirije mu gace ka Bidhana witwa Baburao Mahamuni, aho yavuze ko icyateye iriya mpanuka y'imodoka gushya igakongoka byaturutse ku mvura nyinshi yaguye hanyuma imvura igwa muri tank y'amavuta bituma imodoka ifatwa n'inkongi y'umuriro.
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wagatandatu tariki ya 1 Nyakaganga 2023.
Buri muryango wagize ibyago ukapfusha umuntu muri iyo mpanuka uzagenerwa impozamarira ingana n'amadolari $ 6,000
Bagabo John