Pasiteri Daniel Mgogo uyobora itorero ryitwa AIC muri Kenya, yagaragaye mu materaniro ariho avuga imyato isuku iri muri Kigali ndetse n'umutekano ashimira uburyo u Rwanda rwubahiriza amategeko.
Kuri iki cyumweru nibwo hakwirakwiye Video ku mbuga nkoranyambaga y'umukozi w'Imana ariho yigisha mu rusengero, aho yitse cyane ku isuku n'umutekano bigaragara mu Rwanda by'umwihariko mu mujyi wa kigali.
Nyuma yaho iyo video ikwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko kuri za Status zitandukanye zabakoresha urubuga rwa WhatsApp
Ikinyamakuru Rubanda.rw cyamenye ko uwo mukozi w'Imana yitwa Pasiteri Daniel Mgogo uyobora itorero ryitwa AIC ryo muri Kenya.
Muri iyo video Pasiteri Daniel yumvikanye agira ati" Muri mwe hari uwari wagera mu Rwanda ngo arebe isuku ihaba?, hari umuntu wari wabona agacupa mu muhanda cyangwa agashashi ka bombo? u Rwanda n'igihugu ki gendera ku mategeko, ikindi buri mu motari wese aba yambaye kasike hamwe n'umugenzi ahetse, ntamodoka wabona igenda ku muvuduko kuko hari ikorana buhanga kuburyo iyo utwaye ku muvuduko iryo koranabuhanga rihita rikwandikira ukabona ubutumwa bugufi kuri terefone yawe ugasabwa ko mu minsi itatu ugomba kuba wamaze kwishyura ayo mande, mu Rwanda ntabwo wabona umuntu arenganya undi, amategeko niyo akora gusa".
Mu bindi Pasiteri Daniel yagarutseho, yavuze ko usanga muri Kenya na Tanzania umuntu abyuka atuka umukuru w'igihugu uko yishakiye ngo ni Demokarasi
Ati" usanga ino muri Kenya umuntu abyuka atuka Perezida William Ruto, hakurya muri Tanzania ugasanga baratuka Perezida Samia, ntiwamenya ngo umukuru ninde? Umwana ninde, bavuga ngo iyo ni Demokarasi, ibyo mu Rwanda ntabihaba, uzatukane urebe ikikubaho, igihugu kirubakitse neza kigendera ku matego n'ubwubahane".
Umujyi wa Kigali abaugendamo by'umwihariko abanyamahanga usanga batangarira isuku uwurangwamo ndetse n'umutekano muri rusange.
Bagabo John