Ikinyamakuru gikomeye muri Tanzania kitwa Mwanchi kikaba kinizerwa cyane na Rubanda muri Tanzania, cyasabye imbabazi nyuma yaho gikoreshe amatora ku mbuga nkorabyambaga, aho icyo kinyamakuru cyabazaga abantu ngo ninde hagati ya Perezida Mkapa, Kikwete, Magufuri na Samia, uwari ufite Poritike nziza mu by'ubukungu?
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Mata 2024, ikinyamakuru Mwananchi cyakoresheje amatora ku mbuga nkoranyambaga kibaza abaturage mu bayoboye Tanzania uhereye kuri Nyakwigendera Mukapa, Nyakwigendera Dr John Pombe Magufuri, Perezida Jakaya Kikwete na Perezida uriho ubu Hassan Samia Suluhu, uwaba yari afite Poritike nziza mu by'Ubukungu.
Nyuma yaho abantu batoye bakemeza ko, Perezida Jakaya Kikwete afite Amajwi 17% kimwe na Perezida Samia Hassan Suluhu nawe yagize 17% Perezida Mkapa akagira amajwi 7% ni mu gihe Nyakwigendera Dr John Pombe Magufuri yagize amajwi 57%.
Nyuma yogutangaza uburyo abo bakuru b'igihugu bagiye barutanwa mu majwi.
Iki Kinyamakuru cyahise gisaba imbabazi kivuga ko uburyo bwakoreshejwe muri ayo matora butizewe, usibye gusaba imbabazi ntabwo iki kinyamakuru cyagaragaje ibyo cyari cyagendeyeho mbere mu gotoresha , cyangwa ngo kigaragaze ubwo buryo butizewe ubwo aribwo.
Bagabo John