•     

Kirehe: Yabeshye Leta ko yahaye abaturage amazi

Abaturage baturiye Santire ya Nyakarambi ya kabiri, baravuga ko uwitwa Eng Sebikwekwe Cyprien Umuyobozi wa Ayateke Star Company Ltd. Ishinzwe gukwirakwiza amazi mu bice bitandukanye by'Akarere ka Kirehe, yabeshye Leta ko aha abaturage amazi., kuko bamara hafi amezi arenga abiri bayagura hanze aho ijerekani igura amafaranga 300 .

Abaturage bavuga ko Sebikwekwe yabeshye leta ko yahaye abaturage amazi

Iki ki kibazo kimaze igihe aho bivugwa ko abatuye ahitwa Nyakarambi ya kabiri bamaze igihe kingana n'amezi abiri batabona amazi nyamara barashishikarijwe  n'ubuyobozi bw'Akarere bakagura ibikoresho byose bisabwa kugirango babashe kubona ayo mazi mu ngo zabo  ariko kugeza ubu bajya kugura hanze aho ijerekani imwe ugura Amafaranga 300.

Bamwe mu baturage bahaye amakuru ikinyamakuru Rubanda ariko bakifuza ko imyirondoro yabo itagaragara, bavuze ko  nyiri uyu mushinga Witwa Sebikwekwe yababeshye ko abahaye amazi nyamara ntoyo bafite.

Ati" Mubyukuri twaguze ibikoresho byose birimo n'amatiyo ngo baduhe amazi mu ngo zacu, ariko ntayo dufite kuko mu mezi nkabiri arenga kuri uyu wakabiri nibwo yayarekuye nabwo yamaze iminota itarenze 45 ahita ayafunga."

Mu byifuzo byabo baturage barasaba ubuyobozi bw'Akarere ko  uyu Sebikwekwe yakwamburwa izi nshingano zo gukwirakwiza  Amazi kuko atabifitiye ubushobozi, aha niho bahera bavuga ko Sebikwekwe yabeshye leta ko aha abaturage Amazi kandi ntayo.

Eng Sebikwekwe Cyprien Umuyobozi wa Ayateke Star Company Ltd.

Twashatse kumenya icyo uyu Sebikwekwe avuga kuri iki kibazo ariko ntabwo byadukundiye, kuko twagerageje  kumuhamagara  kuri terefone ntibyakunda ko atwitaba,  n'ubutumwa twamwandikiye kuri WhatsApp yabusomye ariko nyiyabusubiza.

Umunyamakuru yashatse kumenya niba iki kibazo ubuyobozi bw'Akarere bwaba bukizi,  maze kumurongo wa terefone Meya Bruno Rangira atubwira ko ari mu nama,  hari saa saba n'iminota  57, Umunyamakuru yongeye ku muhamagara bigeze saa cyenda n'iminota 31 atubwira ko akiri mu nama, kugeza mu ma saa Moya ubwo twamaraga gutunganya iyi nkuru yari ataraboneka kugirango twumve icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo. 

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Bruno Rangira 

Mu karere Ka Kirehe kamaze igihe ku garijwe n'ibura ry'amazi mu bice butandukanye by'umwihariko abakoresha umuyoboro wiyo Kampani ya Sebikwekwe,  aho basabwa kujya kuyagura hanze nyamara barashoye amafaranga mu kugura ibikoresho kugirango begerezwe amazi mu ngo zabo. Abo baturage bavuga ko barambiwe guhora bagura amazi hanze nyamara bafite robone zitarimo amazi mungo zabo.

Bagabo John 