•     

Umwalimu wagomba gutangira akazi kuri uyu wa gatanu yagaragaye yapfuye

Kenya: Umwalimu wari umaze imyaka icyenda ashakisha akazi ndetse bikaza ku muhira ubwo yagombaga gutangira akazi kuri iyi tariki ya 1 Nzeri 2023, yaje ku garagara yapfuye.

Mwalimu wabiriwe irengero yasanzwe ya pfuye.

Uyu musore wari ufite imyaka 35 yari amaze imyaka icyenda ashakisha akazi ko kwigisha, nyuma yaje gutsinda ibizamini ndetse amenyeshwa ko azatangira akazi tariki ya 1 Nzeri  2023 ariko aza ku burirwa irengero aho yaje ku garagara ku nkombe y'umugezi  yitabye Imana.

Uyu musore witwa Bw Andrew Njiru, yagombaga gutangira akazi ko kwigisha ku mashuri abanza ya Rutune mu gace ka Kiharu.

Haje ku menyekana inkuru y'akababaro ubwo kuri uyu wa gatatu basanze umurambo w'uyu musore ku mugezi witwa Sagana.

Se w'uyu mwarimu yavuze ko hari amakuru yamenye  yuko  umuhungu we yishwe akajya kujugunywa ku mugezi.

Yagize ati"  ubwo umuhungu wange  yamaraga kubona akazi yahise ajya gushaka inzu yo gucumbikamo hafi yaho yari yabonye akazi, ubwo yahageraga yasanze munzu nta muriro ahita ajya kugura buje yo gucana, ubwo yatahaga ngo yageze muri karitsiye kubera ko hari mu mwijima umuriro wagiye abaturage baramufashe  bamwitiranya n'umujura baramukubita kugeza ashyizemo umwuka bahita bajya kumujugunya ku mugezi wa Sagana".

Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Murang’a Mary Kasyoki, yavuze ko iperereza ryatangiye kugirango hamenyekane icyahitanye uyu Umwarimu. 

Bagabo John