•     

Gutwara ifu biracyahenze muri EAC" Minisitiri w'intebe Dr Ngirente"

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Eduward Ngirente yavuze ko gutwara ifu muri EAC bigihenze ariko ko iki kibazo gikomeje kunozwa hagati y’ibihugu n’abaturage.

Minisitiri w'intebe Dr Eduward Ngirente

Ibi Minisitiri w'intebe Dr Eduward Ngirente   yabigarutseho mu Inama y'abakuru bi bihugu bya  EAC iteraniye i Arusha muri Tanzania yateranye kuri uyu wa 21 ikazageza kuya 22 Nyakanga 2022.

Baganira ku bibazo bijyanye  by’isoko rusange hagati y’ibihugu bigize uyu muryango, abayobozi bavuze ko kwishyira hamwe mu bihugu bya EAC byagize akamaro kanini kandi ko bashaka gukuraho inzitizi zimwe na zimwe za politiki ku bihugu bimwe na bimwe.

Mu ijambo rye Minisitiri w'intebe Dr Eduward Ngirente wari ugarariye Perezida Paul  Kagame yavuze ko gutwara ifu  muri EAC bigihenze ariko ko iki kibazo gikomeje kunozwa hagati y’ibihugu n’abaturage.

Icyakora, yavuze ko hari ikizere ki nini hagati y’ibihugu bigize uyu muryango wa EAC.

Ni mugihe Umuyobozi wa EAC akaba na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yavuze ko kimwe mu bintu byagize akamaro ari uguteza imbere ibikorwa remezo mu bihugu bigize uyu muryango.

Naho Perezida wa Tanzania Samia Hassan Suluhu yavuze ko hari iterambere ryinshi mu musaruro w’ibiribwa, aho yatanze urugero ku gihugu cy'Uburundi kubera kugira umutekano 
n'amahoro umusaruro w’ibiribwa wariyongereye.

Ni mugihe  Perezida w’Uburundi, Evariste Ndayishimiyeri yavuze ko isoko rusange ryagize akamaro kanini muri EAC kuko abaturage bashobora gutwara ibicuruzwa no gutembera mu gihugu bajya mu kindi nta mbogamizi.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba, Dr. Peter Muthuki yavugiye muri iyo nama ko intsinzi y’isoko rusange  hamwe n’ibitekerezo byatanzwe ndetse n’umusanzu  w’abikorera.

 Dr. Muthuki yavuze ko isoko ryatsindiye kuzamura ubukungu, ubucuruzi, akazi no kuzamura igishoro hagati y’ibihugu bigize uyu muryango.

Bagabo John