Kuri uyu wagatanu 8 Kanama 2025 , Minisitiri w’Intebe Dr . Justin Nsengiyumva, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Ntara y'Iburasirazuba, asura imishinga inyuranye y’ingenzi mu buhinzi ngo arebe aho igeze ishyirwa mu bikorwa.
Imishinga asura irimo Umushinga wo Kuhira wa Nasho, Uruganda rw’amata y’ifu rwa Nyagatare n'Icyanya cyahariwe Ubuhinzi cya Gabiro.

Muri uru ruzinduko yasuye umushinga w’ubuhinzi bwuhira bukoresha ingufu z’imirasire y’izuba i Nasho. Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yaganiriye n’abaturage bamwe bamaze kungukira ku ikoreshwa ry'uburyo bwuhira hifashishijwe ikoranabuhanga rizwi nka pivoti, bahurijwe hamwe muri Koperative y’Abahinzi ba Nasho (NAICO).

Minisitiri w’Intebe yasabye aba bahinzi gukoresha neza iri koranabuhanga kugira ngo bongere umusaruro. Yanashishikarije urubyiruko kwitabira ibikorwa by’ubuhinzi mu buryo bufatika.

Aba bahinzi bashimiye Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo kuri uyu mushinga wateje imbere imibereho yabo mu buryo bugaragara.
Bagabo John
