•     

Kirehe: Ibyiza bitatse Kirehe harimo na Gymnasium nk'igisubizo ku rubyiruko n'abategura ibirori bitandukanye.

Akarere ka kirehe karakataje mu iterambere by'umwihariko ibikorwa remezo bitandukanye harimo n'inyubako y'inzu mberabyombi izwi nka (Gymnasium) izafasha urubyiruko kubona aho bakorera imyidagaduro ndetse n'abategura ibirori bitangukanye harimo n'ubukwe.

Gymnasium ya Karere ka Kirehe izaba ari igisubizo ku rubyiruko no ku bashora mari

Ubuyobozi bw'Akarere ka Kirehe buratangaza ko kunkunga ya (NELSAP) Umushinga uhuriweho wo kubaka urugomero rwa Rusumo, Uwo mushinga uriho urubaka inzu mberabyombi ( Gymnasium)  izafasha guteza imbere Impano zose kuko hazakinirwa imikino itandukanye.

Umuyobozi w'Akarere w'ungirije ushinzwe Ubukungu n'iterambere Nzirabatinya Modesta, yatangarije ikinyamakuru Rubanda ko ari amahirwe ku rubyiruko ndetse n'abashoramari muri rusange.

Iyi Gymnasium izuzura itwaye Miliyaridi 3,5

Modesta yagize ati" iki kigo nikimara kuzura kizaba ari igisubizo ku rubyiruko mu guteza imbere impano zabo kuko hazaba hakinirwa imikino itandukanye, ndetse kikaba n'igisubizo kubantu bategura ibirori bitandukanye no kwakira inama zihuza abantu benshi, bityo akaba n'amahirwe ku bashora mari".

Mubindi Modesta yasabye Ababyeyi kuzareka abana babo baikitabira imikino izaba ikinirwa muri iyo Gymnasium ndetse aboneraho no kwibutsa abacuruzi kwitegura kubyaza umusaruro abashyitsi benshi bazagana Akarere ka Kirehe.

Modesta yavuze kandi  ko Nk'akarere kinjiye muri Secondary Cities ibikorwa remezo bigomba kuzamuka.

Phase ya mbere yiyi nyubako  izarangira itwaye Miliyaridi 2, 5. Nimugihe uwo mushinga wiyo nyubako uzuzura utwaye asaga Miliyaridi 3, 5

Bagabo John