•     

Rwamagana: Kutagira amakuru ahagije bituma urubyiruko rutayoboka imirimo y’ubumenyingiro n’imyuga

Mu gihe hirya no hino mu gihugu usanga urubyiruko rwinshi rwashoje amashuri yisumbuye na Kaminuza rutagira akazi, mu Karere ka Rwamagana hari bamwe muri uru rubyiruko banga kujya mu mirimo y’ubumenyingiro n’imyuga irimo ububaji n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibi bakaba babiterwa no kuba nta makuru ahagije bafite y’uko iyi mirimo ishobora guteza imbere umuntu uyikora ndetse akaba yagera ku rwego rushimishije rw’iterambere yifuza.

Bamwe mu rubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye na kaminuza bo mu Karere ka Rwamagana bavuga ko batari bazi neza ko bagiye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyangwa mu bubaji babaha akazi katuma babasha gutera imbere.

Munyaneza Eric ni umwe muri uru rubyiruko utuye mu murenge wa Musha, akaba yarize Kaminuza mu ishami ry’iterambere ry’icyro (Rural development engineering) yagize ati: “Sinakubeshya pe njye numva kubaza nta kazi karimo, sinzi niba wajya gusaba akazi mu gakiriro ngo bakaguhe, ubuse wajya mu kirombe urangije kaminuza, baguhemba angahe se, nibwo mbyumvise ko habamo akazi gashobora gutuma umuntu atera imbere, nta makuru twaridufite.”

Ingabire Aimee Diane nawe warangije amashuri by’umwihariko imyuga yagize ati “Ubusanzwe mbona mu Gakiriro hashobora kuba hakora abantu batarangije kwiga hanyuma wenda abize bakaba ari abayobozi baho, si nziko waagenda ngo uhasabe akazi bakaguhe, biragoye kubona umuntu wize ajya gukorera hariya. Nta makuru mbifiteho.”

Umwe mu bayobozi mu Masosiyete akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ariko wanze ko ikigo ayoboye n’amazina ye bitangazwa ku bw’impamvu z’umutekano we, avuga ko bitewe n’uko urubyiruko rurangiza amashuri yisumbuye na za kaminuza ruba rushaka gukora imirimo iboroheye badashaka kuvunika ndetse benshi bashaka ubukire butabagoye, usanga bamwe basuzugura uyu murimo nyamara ushobora guteza imbere uwukora, gusa ngo nanone asanga kuba bamwe baba badafite amakuru ahagije ku bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bigira uruhare mu kubuza bamwe kuyoboka uyu murimo.

Yagize ati“Imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro iracyari mishya, iracyari mu kwiyubaka cyane ko n’amashuri yigisha iby’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciri ntaramara imyaka irenze itanu mu gihugu aje, hari abafata ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nk’akazi gasuzuguritse,  hari ababufata nk’ahantu hateye ubwoba, muri make ntibarasobanukirwa ibyo aribyo, ninayo mpamvu tudakunze kubonamo abantu benshi bize, usibye bamwe na bamwe usanga bafitemo imyanya ikomeye. Uyu munsi hari intambara yo kugira ngo abantu bamenye ubucukuzi icyari cyo n’icyo bushobora kumarira igihugu.”

Akomeza agaragaza ko muri sosete ayoboye habarirwa abakozi barenga igihumbi, muri abo abangana na mirongo icyenda ku ijana (90%) bakaba ari urubyiruko, gusa ngo abarangije amashuri yisumbuye ni bake cyane ugereranije n’abatarigeze bagana ishuri.

Agakiriro ka Rwamagana

Kuba urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye na kaminuza rudaha agaciro imirimo y’ubumenyi ngiro n’imyuga bitewe n’amakuru make bayifiteho, byemezwa na Ndayambaje  Janvier, uyobora Agakiriro ka Rwamagana, aho yagize ati: “Harimo abaza, ariko uba ubona batabyitabira cyane, njye mbibona mu buryo butandukanye; icyambere basuzugura akazi k’ububaji cyangwa akazi k’ubumenyi ngiro kandi mu by’ukuri ni akazi gashobora gutunga umuntu wese ku rwego urwo arirwo rwose kuko n’abo bahari karabatunze. Icya kabiri mbona ubuyobozi budashyiramo imbaraga kugira ngo urubyiruko rwigire ku murimo.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bitewe n’uko hari n’urubyiruko rurangiza kwiga mu mashuri y’imyuga ariko tirumenye ko rwabegera bakaruha akazi, Leta yagakwiye gufata iyambere igahuza urwo rubyiruko n’udukiriro, aho urwo rubyiruko rwanabasha gusobanukirwa neza ko Agakiriro ari uruganda nk’izindi zose ndetse kabonekamo umurimo wateza imbere uwukora ndetse akabaho neza.

UMUTONI Jeanne, Visi Meya w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe Imibereho myiza

Mrs. UMUTONI Jeanne, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Imibereho myiza, avuga ko bazi neza ko hari urubyiruko rutarasobanukirwa neza ko imirimo y’ubumenyingiro n’imyuga ishobora kubateza imbere, gusa yemeza ko abenshi mu rubyiruko rubarizwa muri aka karere rufite amakuru kuri iyi mirimo.

Aha avuga ko bo nk’ubuyobozi bamaze igihe bakangurira urubyiruko kuyoboka imirimo y’ubumenyingiro n’imyuga gusa ngo igisigaye ni imyumvire ya bamwe batarafata icyemezo cyo gushaka gusezerera ubushomeri bayoboka imirimo y’ubumenyingiro n’imyuga.

Yagize ati “Natwe turabizi ko urubyiruko rudafite akazi, amakuru yo kuyamenyaho hari abayazi, turakomeza kongera ubukangurambaga, ariko nibura tumenye ngo abamaze kubimenya bo bageze hehe? Urubyiruko rero rukwiye gukunda akazi, rukwiye gukunda amashuri y’ubumenyingiro kuko yo yorohera umuntu guhita yishakira akazi. Hasigaye kubona ubushake bw’urubyiruko naho abafatanyabikorwa bo turabafite kandi basanzwe badufasha tukabaha abana mu kwimenyereza umurimo.”

Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu Rwanda urubyiruko ni ukuvuga abaturage bari hagati y’imyaka (16-30) bangana na 3,559,394, muri aba abafite imirimo bangana na 1,357,468, naho abangana na 2,201,927 nta kazi bafite.

HABIMANA Jean Pierre, ushinzwe gahunda yo guhanga umurimo muri MINIYOUTH

Ubwo ku wa 12 Gicurasi 2023, Umuyobozi wa Gahunda yo guhanga umurimo muri Minisiteri y’Urubyiruko HABIMANA Jean Pierre, yatangaga ikiganiro mu mahugurwa yagenewe abanyamakuru ku bijyanye n’uburyo bwo gushakira imirimo urubyiruko rutayifite, harebwa ku mamahirwe ahari ndetse n’imbogamizi, yateguwe n’Ishyirahamwe ry'abanyamakuru (ARJ),  uyu muyobozi yagaragaje zimwe mu mpamvu zituma umubare munini w’urubyiruko utagira akazi ari; Uburyo budahagije mu kubona amakuru no kugera kumahirwe ahari; Ubumenyi budahura n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, Kutagira umutungo nk’ubutaka n’igishoro, Kudaha agaciro imirimo imwe n’imwe ishingiye ku bumenyingiro n’imyuga, Kudahabwa ubufasha buhagije nko kwimenyereza akazi, kwigishwa umwuga, gufashwa kwimenyereza gushyira mu ngiro ibyo wiga, gutozwa umurimo, kugira uwo ufata nk’icyitegererezo, gukurikiranwa no kugirwa inama n’Ubwiyongere bw’umubare w’urubyiruko ku isoko ry’umurimo bihabanye n’urwego rw’imirimo ihangwa.

Uyu muyobozi yavuze ko rumwe mu rubyiruko rurangije amashuri yisumbuye na Kaminuza rukwiriye kugana imirimo y’ubumenyingiro n’imyuga, ngo kuko iyi mirimo nayo iri mu yitanga amahirwe yo gutera imbere ku bayikora.

By Gilbert Mahame