Nyuma yaho akarere ka Kirehe kaje ku mwanya wa 14 na manota 78,68% mu kwesa imihigo, Umuyobozi w'Akarere Bruno Rangira yavuze ko ikigamijwe atari umwanya mwiza ahubwo ikigamijwe ari iterambere ry'Umuturage
Ubwo hasozwaga inama y'Umushyikirano kuri uyu wa 28 Gashyantare 2023, hamuritswe uburyo uturere twa rushanyijwe mu kwesa imihigo aho akarere ka Nyagatare ariko kaje ku mwanya wa mbere na manota 81,64%
Naho akarere ka Burera kaba akanyuma n'amanota 61,7%.
Mu kiganiro kigufi umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Bruno Rangira, yagiranye na Rubanda, Mayor Bruno yavuze ko hari impamvu zitandukanye zatumye habaho kutesa imihigo ku kigero gishimishije.
Ati" twavuga ko hari impamvu zitandukanye harimo imwe mu mishinga itaragiye ishyirwa mu bikorwa kugihe, harimo Umusaruro mucye waturutse ku izuba ryinshi ryacanye muri kano gace ndetse n'isoko ryo ku mupaka wa Tanzania ritaruzura biturutse ku cyorezo cya Covid-19, ntabwo twavuga ko hari impamvu imwe yihariye yatumye tugira uwo mwanya."
Umunyamakuru yamu bagije icyo bagiye gukora ndetse nicyo yizeza abaturage ba Kirehe kuburyo bazitwara neza mu mihigo y'ubutaha.
Mayor yagize ati" Ubu turi mu ingamba turiho turi suzima ngo turebe aho bitagenze neza kugirango tubikosore, hanyuma ubutaha tuzesae imihigo neza, arinako duharanira iterambere ryiza ry'umuturage kuko umuturage agomba guhora ku isonga".
Uko uturere twarushanyijwe mu gushyira mu bikorwa imihigo ya 2021-2022
Nyagatare: 81.64%
Huye: 80.97%
Rulindo: 79.8%
Nyaruguru: 79.5%
Rwamagana: 7.,5%
Rusizi: 79.2 %
Ruhango: 79.1
Kamonyi: 79.02%
Gatsibo: 79%
Ngoma: 79%
Karongi: 78.97%
Muhanga: 78.9%
Rubavu: 78.74%
Kirehe: 78.68%
Gisagara: 78.55%
Nyabihu: 78.41%
Kayonza: 78.15%
Ngororero: 77.76%
Nyanza: 77.66%
Bugesera: 77.26%
Nyamasheke: 76.6%
Nyamagabe: 71%
Gakenke: 70.9%
Gicumbi: 70.8%
Musanze: 67.65%
Rutsiro: 66.27%
Burera: 61.7%
Muri rusange i ntara y'Uburasizuba niyo yaje ku mwanya wambere
Bagabo John