•     

"Ijambo intore ntiganya rituma ba Gitifu b'Utugari batagaragaza ibibazo byabo, Hon Mukabunani"

Intumwa ya Rubanda Hon Mukabunani Christine yatangaje ko uruhuri rw'ibibazo bagitifu b'Utugari bafite inzego zibishyinzwe harimo Minalaco kubegera bakareba ibibazo bafite aho kubabwira ngo intore ntiganya.

Hon Mukabunani Christine avuga ko bagitifu b'utugari bakwiye kongererwa umushahara

Mu kiganiro Hanze aha  gitambuka kuri Rubanda Tv, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti" Amarira n'uruhuri rw'ibibazo ba Gitifu butugari bafite bizacyemurwa nande?

Muri iki kiganiro Hon Mukabunani Christine yavuze ko ibibazo ba Gitifu butagari bafite abizi ndetse anagaragaza uburyo bya kemuka.

Hon Mukabunani Christine yavuze ko bagitifu butugari bakeneye kubongera umushaha bakakora bishimye nacyane ko bakora akazi kenshi kandi amasaha yose kuko aho umuturage abatabarije bahita bihutira kuhagera.

Hon Mukabunani yagize ati" ibibazo bya ba Gitifu butugari bimaze igihe natwe muri PS Imberakuri twara bigaragaje ko hakenewe ko bakongererwa abakozi babafasha ku kagari kugirango bo gukomeza gukora badafite ababaruhura"

Hon Mukabunani yavuzeko usibye kubaha abakozi babafasha hakwiye kurebwa uburyo bahabwa umushahara ushimishije kuburyo bakora bafite akanyamuneze.

Agaruka ku kibazo bagitifu bahawe moto ariko ntibahabwe esanse ndetse ntiboroherezwe kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga (Perme) Aha Hon Mukabunani yavuze ko ibyiza aruko leta yabaha abashoferi bazajya babatwara mu kazi kuko byabarinda n'impanuka.

Bagitifu b'Utugari bugarijwe n'Uruhuri rw'Ibibazo

Ati" ba Gitifu bakwiriye guhabwa abashoferi kuko iyo umuntu agiye gutabara ahantu usanga ibitekerezezo byose biba biri aho agiye bityo bigatuma atabasha gukontorora umuhanda bigatuma havamo n'impanuka."

Hon Mukabunani yasabye inzego zibishinzwe harimo minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu kujya ihura n'abagitifu butugari kugirango bagirane ibiganiro barebe ibibazo bafite.

Ati" hakwiriye kujya habaho ibiganiro na Minisiteri ibishinzwe bakumva ibibazo bafite bigashyakirwa umuti bakareka kujya bababwira ngo intore ntiganya kuko ririya jambo niribabuza kugaragaza ibibazo byabo".

Kurundi ruhande, bamwe mu ba Gitifu b'utugari batangarije Rubanda Tv ko bitewe n'akazi kenshi bakora bituma hari imwe mu miryango ishobora kurwaza igwingira kubera ko batabona amikoro ahagije mu miryango yabo.

Umwe muri ba Gitifu yasabye ko Leta  yaha agaciro akazi bakora hanyuma bakoroherezwa kubona esanse ndetse bakababona n'umushahara, kuko byabafasha kunoza Service baha abaturage.

Bagabo John

  • Nyirashirubwiko Justine
    Nyirashirubwiko Justine
    Amagorwa yabo ayo muzi niyo make
    2 months ago Reply  Like (1)