Ikigo ki misoro n'ahoro kiratangaza ko cyatanze igihe gihagishe cyo kwigisha abacuruzi ngo bakoreshe Inyemeza bwishyu (EBM) ubu igisigaye nu guhana bikomeye abazafatwa babirenzeho.
Mu Kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2022 Ikigo kimisoro n'amahoro Rwanda Revenue Authority (RRA) Cyatangaje ko haciyeho imyaka isaga icyenda abacuruzi basobanurirwa ndetse bakanigishwa ibyiza byo gukoresha EBM ariko bakaba hari bamwe mu bacuruzi badakoresha iyo nyemezabwishyu rero ngo igihe kirageze cyo guhana bikomeye abazakomeza kwinangira.

Komiseri mukuru ushyinzwe imisoro y'imbere mu gihugu Batamuriza Hajara
Komiseri mukuru ushinzwe imisoro y'imbere mu Gihugu Madamu Batamuriza Hajara, yavuzeko igihe kigeze ngo bahane bikomeye abacuruzi badatanga EBM
Ati" bimaze kugaragara ko hari bamwe mu bacuruzi badatanga EBM ku bushake kandi twabasobanuriye kenshi Umucuruzi wese agomba gutanga EBM rero ikigiye gukurikitaho ni uguhana bikomeye abacuruzi badatanga EBM".

Muriki kiganiro kandi harimo n'urwego rwa Police nkarumwe mu inzego zishinzwe kureba abarenga ku mategeko bakabafata, Umuvugizi w'uru Rwego CP John Bosco Kabera yavuzeko hari imikoranire myiza n'inzego zindi zishyinzwe kureba kubarenze ku mategeko kugirango babihanirwe.
Aha niho yahereye agira ati" Gucuruza ntibisaba kubanza kwiga Amategeko ariko Umucuruzi asabwa kubahiriza Amategeko bityo ko dusaba abacuruzi kubahiriza Amategeko yose ajyanye n'ubucuruzi kugirango batagongana n'inzego zishyinzwe gushyira mu bikorwa abica Amategeko".
Muri uyu mwaka turimo wa 2022 RRA imaze guhana abacuruzi 1500 aho bose hamwe batanze mande angana na Miriyoni zisaga 600.
Bagabo John
