Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancilla, yavuze ko Imihigo atari iy'umuntu umwe ahubwo habaho ubufatanye mu nzego zitandukanye

Mu kiganiro kihariye Guverineri w'Intara y'Amajyarugu yagiranye n'Ikinyakamakuru Rubanda, yavuze ko bagiye guzuma aho bitagenze neza by'umwihariko mu turere tune twagize amanota make mu mihigo.
Guverineri Ati" Tugiye gusuzuma turebe aho bitagenze neza kandi tuzabikora twifashishijje inama twagiriwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ikindi niko imihigo itari iy'umuntu umwe ahubwo ari ubufatanye n'inzego zitandukanye".
Guverineri Dancilla yavuze ko bazakora ibishoboka byose hanyuma mu mihigo y'ubutaha bakazaza mu myanya ya mbere
Uku niko intara zikurikirana mu kwesa imihigo:
Intara y’Iburasizuba niyo yahize izindi kuko yagize amanota 79%, ikurikirwa n’Amajyepho n’amanota 78%, Iburengerazuba n’amanota 76%, Umujyi wa Kigali n’amanota 75% mu gihe ku mwanya wa nyuma haza Amajyaruguru n’amanota 70%.
Bagabo John