Abayisenga Papy Moise umuyobozi w'urubyiruko wungirije mu ntara y'Iburengerazuba mu ishyaka (DGPR) Green Party of Rwanda DGPR , yasobanuriye abarwanashyaka by'umwihariko urubyiruko, yuko ibiti n'amazi ataribyo bigize ibidukikije gusa, ahubwo ko Amazi n'ikirere nabyo biri mu bigize ibidukikije.
Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2025, Abarwanashyaka ba DGPR bo mukarere ka Nyamasheke bahuye n'ubuyobozi bw'ishyaka bwari buhagarariwe na Hon Mugisha Alexis., maze bakorana inama
Mu kiganiro cyagarukaga ku kurengera ibidukikije cyatanzwe na Abayisenga Papy Moise umuyobozi w'urubyiruko w'ungirije mu burengerazuba, yibukije urubyiruko ko kurengera ibidukikije ari inshingano zaburi wese.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru rubanda, Moise yavuze ko urubyiruko rufite inshingano zo kurengera ibidukikije.
Ati" Nkuko abayobozi bacu b'ishyaka baduhitiyemo ibirango byiza by'ishaka, birimo inyoni ya Kagoma ireba kure, mu buryo bwo kureba kure tugomba kumenya yuko habayeho kurangara hakabaho kwangiza ibidukikije isi twaba turi kuyirangiza, ntaterambere mu buhinzi twagira tutarengeye ibidukikije ".

Abayisenga Papy Moise, yatanze ikiganiro kubijyanye no kubunga bunga ibidukikije
Aha niho Moise yahereye avuga ko ibiti n'amazi ataribyo bigize ibidukikije gusa, ati" twasobanuriye abarwanashyaka ba Nyamasheke ko ibidukikije atari ibiti n'ibyatsi gusa ahubwo ko Amazi n'ikirere nabyo biri mu bidukikije, bityo ko bigombwa ku bungabungwa.".
Mugusoza Papy, yibukije urwo rubyiruko ko rukwiye kugira ingamba, murizo ngamba tukaba twabasabye yuko buri muntu wese agomba gutera igiti kandi agatera igiti kiribwa, ndetse bagakora n'amatsinda yo kurengera ibidukikije ariko bibyara inyungu., aha bakaba basabwe gukora pipiniyeri z'ingemwe z'ibiti zivangwa n'imyaka ndetse n'ibiti by'imbuto ziribwa., kuko ibyo bikorwa byabafasha mu kwiteza imbere.
Bagabo John
