Leta yashyizeho gahunda y’igihe kirekire igamije ko kugeza mu mwaka wa 2050, umuturage umwe azaba yinjiza nibura amadolari 7,000 ku mwaka — ni ukuvuga asaga miliyoni 14 z’amashilingi — mu gihe ubukungu bw’igihugu buzaba bugeze ku rwego rwo kwinjiza tiriyoni imwe y’amadolari y’Abanyamerika."
Minisitiri w’Igenamigambi n’Ishoramari, Prof. Kitila Mkumbo, yatangaje ibi mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro “Icyerekezo cy’Igihugu 2050” wabereye i Dodoma kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Nyakanga 2025.

Yavuze ko kimwe mu ntego nyamukuru za Leta ari ukureba ko buri muturage wa Tanzania atera imbere mu nzego zitandukanye z’ubuzima, ari na yo mpamvu mu gihe cyo gutegura icyo cyerekezo hashyizwe imbaraga mu gukusanya ibitekerezo biturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.
Prof. Mkumbo yashimangiye ko kugeza mu mwaka wa 2050, intego ari uko abana 90% bazaba bageze ku rugero ruboneye rw’imikurire, bakagira amahirwe yo kubona uburezi bufite ireme.

Yongeyeho ko icyo gihe, buri muturage wa Tanzania azaba afite nibura icyiciro cya gatatu cy’amashuri yisumbuye (O’Level), naho 25% bakaba barangije kaminuza.
Yagarutse kandi ku cyerekezo cya serivisi za Leta, avuga ko kugeza mu 2050, serivisi zirenga 89% zizaba zitangirwa mu buryo bwa ikoranabuhanga (ICT), aho zizatangwa hifashishijwe uburyo bujyana n’aho abaturage bari, kugira ngo zibagerereho byoroshye kandi byihuse.

Bagabo John
