•     

Ruswa mu bigo by'imari iravuza ubuhuha

Urwego rw'Umuvunyi rwagaragaje ko hakiri ibyuho bya Ruswa mu mitangire ya Serivisi zi mari

Ruswa mu bigo by'imari iravuza ubuhuha
Rurwa iravuza ubuhuha muri Serivisi z'imari

Ibi Urwego rw'Umuvunyi rwabigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki 6 Ukuboza 2022 mu inama nyunguranabitekerezo yahuje uru rwego  n'ibigo by'imari, ibitanga ubwishingizi nizindi nzego zaba iza leta ndetse n'inzego z'abikorera zifite aho zihuriye no kurwanya Ruswa.

Iyi nama igamije ku ganira ku ngamba zo gukumira ruswa muri Serivisi z'imari  n'imirimo izishamikiyeho. Aho haganirwaga  ku byuho bya Ruswa muri Serivisi z'imari ikibitera n'icyakorwa ngo ibibazo byagaragajwe n'uru rwego bicyemuke.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madellene avuga ko murwego rwo guhashya ruswa igaragara muri Serivisi z'imari hagomba kwibandwa ku mategeko yashyizweho arengera umuguzi ndetse n'usaba inguzanyo mu ma bank.

Ni mugihe Nsabimana Gerald Umuyobozi w'ishami rushinzwe kurengera umuguzi wa Serivisi z'imari muri bank nkuru y'Igihugu avuga ko ibigo by'imari binafitwe mu nshingano na BNR byafashe umwanzuro wo gukorera mu mucyo.

Raporo y'uyu mwaka dukesha umuryango mpuzamahanga wo kurwanya Ruswa n'akarengane Transparency International ishyira ku mwanya wa 49 ku isi mu kwarwanya Ruswa ikarushyira kandi  4 muri Afirika ndetse  rukaza ku mwanya wa mbere muri Afirika y'uburasiraziba.

Bagabo John