Umuryango ushinzwe Pariki uzwi nka (Tanapa) wo muri Tanzania, watangaje ko umuntu wese uzajya ashaka kwita izina rye inyamaswa yo muri Pariki azajya yishyura Amashilingi Miliyoni 5
Ibi byatangajwe kuri uyu wambere tariki 24 Nyakanga 2023 n'umuyobozi ushinzwe Pariki William Mwakilema, ubwo yagaragazaga uburyo buzakurikizwa ku bijyanye no kwita izina ryawe inyamaswa runaka muri 2023/2024.
William Mwakilema, yavuze ko nyuma yaho bigaragaye ko harimo bamwe mu bakerarugendo baza gusura inyamaswa muri Pariki bakita izina ryabo inyamaswa runaka.

Iyi Mvubu yiswe izina rya Rajabu
Uwo muryango wa Tanapa, washyizeho uburyo bw'uko umuntu ushaka kwita izina rye inyamaswa runaka azajya abanza kwishyura Miliyoni 5 z'amashilingi kugirango abone kwita izina rye iyo nyamaswa.
Zimwe mu inyamaswa zikunzwe kwitwa amazina y'abantu harimo Intare n'imvubu.
Hatanzwe urugero rw'intare yiswe izina rya Bob Juniour, ndetse n'imvubu yiswe John n'indi yiswe Rajabu.
Bagabo John
