•     

Dr Francis wigeze gufungwa azira guhohotera umukozi we yahawe inshingano muri CISD

Kuri uyu wa 31 Gicurasi 2023 nibwo Dr Francis Habumugisha yahawe inshingano zokuba Umuyobozi w’icyubahiro w’Ikigo gifasha ibihugu bya Afurika kwihutisha ibikorwa biri mu murongo w’Intego z’Iterambere Rirambye kandi ridaheza (CISD)Center for Inclusive and Sustainable Development:

Dr Francis yahawe inshingano Muri CISD

Dr Habumugisha Francis yagizwe umuyobozi w’icyubahiro muri iki kigo nk’uko byatangajwe kuri uyu wa 31 Gicurasi 2023.

Uyu mugabo asanzwe ari ambasaderi w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe amahoro ku Isi ndetse akunze kugaragara mu bikorwa byinshi birimo guteza imbere ubuvuzi.

Muri 2019  Dr. Francis Habumugisha yigeze kuregwa  gukubitira umukobwa mu ruhame 
 Icyo gihe  Bushinjacyaha bw’u Rwanda, bwakiriye dosiye ya Dr Francis Habumugisha, umushoramari akaba na nyiri Goodrich TV, aho yari kurikiranyweho icyaha cyo gutuka no gukubitira mu ruhame umukobwa yakoreshaga witwa Kamali Diane, uyu Diane yanditse kuri Twitter ubutumwa buherekejwe n’amashusho yafashwe na kamera yo mu nyubako, avuga ko Dr. Habumugisha yamukubitiye mu ruhame, abimenyesha Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ariko ngo icyo gihe  hashize amezi abiri atarahabwa ubutabera nkuko yandikiye Umukuru w'Igihugu Paul Kagame.

Iburanisha ry’uru rubanza mu mizi ryabaye kuwa 3 Werurwe 2020, nyuma y’aho Dr Francis wari waratorokeye mu mahanga yishyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuwa 12 Ukuboza 2019.

Yavuye mu gihugu nyuma y’aho Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge kuwa 23 Nzeri 2019 rwanzuye ko afungurwa agakurikiranwa ari hanze.

CISD ni ikigo giheruka gushyirwa mubigomba gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ryo guteza imbere gahunda za Loni zo kubungabunga ibidukikije hagati ya 2021-2030.

Bagabo John