•     

Nyuma y'ibyumweru bitandatu bakoze ubukwe, yatse gatanya nyuma yo kumusanga ariho arya kandi bari mu gisibo

Kenya: Umugore witwa Asma, utuye mu ntara ya Tana River umaranye n'umugabo ibyumweru bitandatu yatangiye gusaba gatanya nyuma yogusanga umugabo we ariho arya kandi bizwi ko bari mu gisibo

Umugore yatse gatanya nyuma yogusanga umugabo we ariho arya kandi bari mu gisibo.

Asma yavuze ko yasanze umugabo we atari umwizerwa w'idini kuko ngo ntabwo yari bujye kwica amategeko y'idini ngo ajye kurya no kunywa kandi ari mu gisibo gitagatifu.

Ati" Uyu mugabo wange tumaranye ibyumweru bitandatu dushyingiranywe ariko nasanze atari umwizerwa w'idini  bityo nabonye ntashobora gukomeza kubana nawe bitewe n'iyo myitwarire na mubonyeho".

Uyu mugore avuga ko bajya kubana ababyeyi be bari ba mu mushimiye bamubwira ko ari umusore w'imico myiza kandi w'ubaha imico n'imigenzereze y'idini rya Islam.

Avugana n'umunyamakuru bwana Ahmed umugabo wa Asma, yavuze ko ibyo yakoze bitaturutse ku bushake ahubwo ngo asanzwe afite ibisebe munda iyo haciye umwanya ntakintu ashyize mu nda  bimugiraho ingaruka akaba ariyo mpamvu yahisemo kijya afunga ikice cy'umunsi.

Gusa yemereye uwo mugore we ko ibyo yasabye bijyanye na gatanya yemeye ko azabikora ariko ngo azibuke amagambo basezeranye kurenza gatanya.

Bagabo John