•     

Korari yaririmbye mu matora ya Perezida nubu ntabwo irabona amafaranga yemerewe

Korari yari yahawe ikiraka cyo kuririmba mu gihe abaturage bari bategereje ibiva mu matora y'umukuru w'igihugu muri Kenya amezi amaze kuba atandatu batarabona amafaranga bemerewe na Komisiyo y'Amatora

Iyi korari amaso yaheze mu kirere itegereje amafaranga yakoreye

Ubwo abaturage bari bateraniye muri Sale yitwa Bamas aho komisiyo y'amatora yariho ibarurira amajwi y'umukuru w'igihugu mu matora yabaye tariki ya 9 Nzeri 2022.

Komisiyo y'amatora yatanze ikiraka ishaka abaririmbyi baturuka muri korari zitandukanye hanyuma bakora korari imwe yari yahawe inshingano zo kuririmba indirimbo gakondo kugirango abaturage bakomeze gutegereza Perezida uri butangazwe niyo komisiyo (IEBC)

Iyo korari yari yijejwe ko nyuma y'ibyumweru bitandatu izaba yabonye amafaranga yabo, ariko kugeza nubu amaso yaheze mu kirere.

 Umwe mu baririmbyi wari muriyo korari Victor Onyango, yatangarije ikinyamakuru cyo muri Kenya kitwa tuko.co.ke      avuga ko kuva baririmba kugeza nubu batarabona amafaranga bemerewe nubwo ntamubare wayo uzwi.

Kuriki kibazo umuyobozi wiyo Sale ya komisiyo y'amatora witwa Piter Gitaa. yavuze ko impamvu iyo korari itarabona amafaranga yayo byatewe nuko komisiyo y'amatora itarabona amafaranga yabemereye ngo ibone ku bishyura.

Amatora yasize William Ruto ariwe ubaye Perezida wa Kenya

Ntagihe uyu muyobozi yatanze ngo wenda iyo korari igire ikizere igihe izabonera ayo mafaranga  yemerewe. 

Bagabo John