•     

Papa Francis yasabye ko habaho kwiyeza kw'igihe kirekire ku bihaye Imana

Umushumba wa Kiriziya Gaturika ku isi Papa Francis, yasabye abihaye Imana ko habaho kwiyeza kw'igihe kirekire bitewe n'ibyaha bijyanye no gufata ku ngufu abana babahungu bivugwa ko byakozwe n'abihaye Imana mu myaka ishyize

Papa yasabye ko abihaye ko bakwiye kwiyeza

Ibi Umushumba wa Kiriziya ku isi Papa Francis yabivugiye mu gihugu cya Portugal aho ari mu ruzinduko rw'iminsi itanu.

Papa Francis yavuze ko hari impamvu ikwiye yo kwiyeza no kwicisha bugufi.

Ati" hakwiriye kwiyeza no kwicisha bugufi by'igihe kirekire bitewe n'amarira n'akabaro kabagizweho ingaruka ni icyaha cyo gusambanya abana bivugwa ko byakozwe n'abamwe mu bihaye Imana ".

Mu bihe bitandukanye hagiye kumvikana ibirego by'abihaye Imana bivugwa ko basambanyije abana babahungu.

Uyu Mushumba wa kiriziya ku isi yavuze ko yifuza kuzaha ubutumwa urubyiruko rw'abagaturika ku  mu munsi mukuru w'urubyiruko ku isi uteganyijwe mu minsi irimbere.

Mumezi atandatu ashize, hari raporo yakozwe na Portugal igaragara ko abana 4,815 basambanyijwe n'abihaye Imana mu bihe bitandukanye. 

Vatikani yatangaje ko ikiganiro Papa yatanze cyatwaye igihe kingana n'isaha imwe.

Bagabo John