Muri Kenya hakomeje kwibazwa byinshi ku mupasiteri utatangajwe amazinaye, wagaragaye yambika impeta umugore wa nyakwigendera imbere ya kamera ndetse n'umurabo utarashyingurwa.
Mu kiganiro kuri Radio imwe muri Kenya, bari batumiye umwe mu bapasiteri maze bamubaza ku myitwarire yaranze umupasiteri mu genziwe wari uyoboye umuhango wogushyingura maze agahita atungura abantu aho yahise yambika impeta umugore wa nyakwigendera akamusaba ko yamubera umugore.

Umunyamakuru wari uyoboye icyo kiganiro, yabajije uwo mupasiteri niba ibyo yakoze ari amahano cyangwa se akaba ari urukundo yakundaga uwo mugore wa nyakwigendera.
Mu kumusubiza yagize ati" Ibyo Pasiteri yakoze ni amahano kuko buri kintu cyose kiba gifite igihe cyagenewe, aba yaretse akabanza agashyingura hanyuma igihe runaka akazabona ku mubaza ko yamubera umugore, ariko ntabwo yagombaga kubikora n'umurabo utarashyingurwa."

Uwo mupasiteri ubwo yambikaga uwo mugore impeta, yahise amubaza niba yamwemerera akamubera umugore maze uwo mugore nawe ahita abyemera atazuyaje.

Bagabo John
