Inama nkuru y'Abasenyeri muri Tanzania TEC, yasabye Leta ya Tanzania kurekura Umunyeporitiki utavuga runwe n'ubutegetsi bwa Samia Tundu Lissu hamwe n'abandi bafunganywe kurekurwa vuba na bwangu kuko ntabwo amahoro yagerwaho hakorwshwa Imbaraga z'umurengera.
Ikinyamakuru Mwananchi cyanditse ko Musenyeri ukuriye Inama nkuru y'Abasenyeri Gatulika TEC, Wolfgang Pisa. Yavuze ko Amahoro adashobora kugerwaho hakoreshejwe Imbaraga z'umurengera, ahubwo ko ibiganiro n'amahoro ariwo muti.
Musenyeri Wolfgang Pisa, yavuze ko Ari uburenganzira bwari mwenegihugu guharanira ko habaho impinduka mu matora kugirango haboneke abayobozi beza.

Mu ijoro rya Pasika , Musenyeri Andrea Kagwa, yavuze ko niba kujya ku meze y'ibiganiro ariyo nzira yatuma haboneka amahoro byakorwa ariko gufata no gufunga abatavuga rumwe n'ubutegetsi ntabwo aricyo gisubizo.

Kugeza ubu Umuyobozi wa CHADEMA Tundu Lissu Ari muri Gereza aho ashinjwa kugambanira igihugu no gukoresha imyigaragambyo binyuranyije n'amategeko.
Bagabo John
