Kenya: Perezida William Ruto, yikomye abamaze iminsi bamwibasira bamubwira ko ibiro akoreramo yabihinduye Urusengero, maze abazubiza ko adataze kureka kuhasengera kuko ni Perezida washyizweho n'Imana.
Ubwo yasangiraga ifutari n'abisiramu kuri uyu wambere 17 Mata 2023 mu biro akoreramo, Perezida Ruto yavuze ko adateze kureka gusengera aho akorera.
Ati" Nge ndi Perezida w'abantu bubaha Imana, kandi nahano dusengera n'Imana ya hanshize bityo ntabwo nzareka kuhasengera."

Aha ni mu biro by'umukuru w'Igihugu
Mubindi Perezida Ruto yavuze, nuko ngo ubwo yamaraga gutorwa nabwo yakoze amasengesho aho mu biro hanyuma abantu bakomeza kutishimira kuba yahakoreye amasengesho.
Gusa ngo ibyo ntacyo bivuze kuriwe kuko bitazamubuza gukomeza kuhagirira ibihe byiza n'Imana mu masengesho ahakorera.
Bagabo John
