Mugihe Abislam hirya nohino ku isi bitegura kujya mu mutambagiro mutagatifu ubera imakka, Salim SIBOMANA , Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rwanda Muslim Communty (RMC). yatangarije rubanda.rw ko kugeza ubu ntayandi mabwiriza yihariye basabwe ajyanye no kuba umuntu yari kingije inkingo za Covid-19
Nyuma yaho ubuyobozi bwa islam muri Tanzania butangaje ko aba islam bazajya mu mutambagiro mu tagatifu i makka, aho babwiwe ko abantu bamaze umwaka barikingi bazongera bagafata urundi rukingo.

Uba ari umwanya wo kwiherera no gusenga
Twashatse kumenya niba na baislam bo mu Rwanda nabo barahawe ayo mabwiriza maze tuvugana na
Salim SIBOMANA Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Rwanda Muslim Communty (RMC)avuga ko kugeza ubu ntayandi mabwiriza yihariye basabwe ajyanye no kuba umuntu yari kingije inkingo za Covid-19

Salim Sibomana umunyamabanga wa RMC
Yagize ati" iryo bwiriza nu bwambere turyumvise kuko twebwe mu Rwanda ntabwo twigeze turisabwa.
Twasabwe inkingo zisanzwe kubantu bakingiwe, cyeretse niba ari Tanzania yarabisabye abaturage baho."
Mubindi Salim yagarutseho nuko kugeza ubu abantu 38 nibo bazerekeza mu mutambagiro mutagatifu. mugihe abari babisabye bose hamwe bari 70
Umubare wabazitabira waragabanutse ugereranyije nu mwaka wa 2019 ubwo baherukayo hari hagiye abantu 80 mu gihugu hose.

Aba islam bo mu Rwanda bazahaguruka ku kibuga kindege ikanombe ku wa gatanu tariki ya 1 Nyakanga 2022 bagaruke tariki ya 20 Nyakanga.
Bagabo John.
