Umugabo utatangajwe igihugu akomokamo ndetse n'Amazina ye, yashyize amafoto hanze arikumwe n'imbwa ye ubwo yari agiye ku yibatiza kugirango ikurweho imyuka mibi ibashe ku bwagura vuba
Uwo mugabo yajyanye n'undi mugabo w'inshuti ye nkuko bigaragara ku mafoto yasangije abamukurikira kuri Tik Tok.
Kimwe mu binyamakuru byanditse ko impamvu yatwaye iyo mbwa kuyibatiza ari ukugira ngo iyo mbwa ikurweho imivumo ndetse n'imyaku bituma itabwagura.

Bageze aho bagombaga kubatiriza iyo mbwa, hanyuma nyirayo ahita apfukama mu mazi atangira gusabira iryo tungo kugirango rizabwagure vuba, icyo gikorwa ngo cyakozwe mu minota ibiri yonyine bari mu mazi.
Gusa ntabwo higeze hatangazwa igihe iyo mbwa imaze itarabwagura kuburyo byatumye afata icyemezo cyo kujya ku yibatiza.
Bagabo John
