Kenya: Abantu bane bitabye Imana abandi cumi bari mu bitaro nyuma yo kwiyiriza bitegura imperuka nkuko babibwiwe n'umukozi w'Imana
Kuri uyu wakane tariki ya 13 nibwo hagaragaye abantu bane bitabye Imana abandi icumi batwarwa mu bitaro barembye biturutse ku kwiyiriza bategetswe n'umukozi w'Imana wabo wababwiye kwitegura imperuka mu minsi yavuba.
Polisi yatangaje ko abo bantu basanzwe mu mashyamba mu ntara ya Pwani harimo bane bamaze kwitaba Imana abandi icumi bari barembye bajyanwa mu bitaro kugirango babone ubuvuzi.
Amakuru y'ibanze Polisi wahawe nuko Pasiteri wabo yabasabye kwiyiriza igihe kitazwi mu rwego rwo kwitegura kwakira Yesu kuko imperuka igiye kugera.
Polisi yahise itangira gushakisha abandi bizera bivugwa ko nabo bari mu mashyamba bakaba bategereje kwakira umwami Yesu, ibi bakabikora biyiriza mu gihe kitazwi.

Abo bitabye Imana ndetse n'abajyanywe kwa mu ganga ni abayoboke bitorero ryitwa News International Church .
Kugeza ubu Umushumba wiryo Torero aracyashakishwa na Polisi ngo nawe atabwe muri yombi aho azakurikiranwaho icyaha cyo kwicisha abantu inzara no kubeshya ko imperuka iri bugufi.
Bagabo John
