•     

Pasiteri Rutayisire, aribaza impamvu ariwe bahanurira muri Kigali ko ariwe utahiwe gupfa

Nyuma  y’uko pasiteri Theogene Niyonshuti apfuye azize impanuka, hari abahanuzi batangiye kuvuga ko hari ibindi bitambo bizakurikiraho. Mu bavuzwe harimo na pasiteri Rutayisire Antoine.

Pasiteri Rutayisire Antoine aribaza impamvu ariwe bavuga ko atahiwe gupfa

Mu kiganiro Pasiteri Antoine Rutatisire yagiranye nimwe muri channel ya YouTube kuri uyu wa 27 Kamena 2023, Pasiteri Rutayisire Antoine yavuze ko adatewe ubwoba n’uko bavuze ko ashobora kuba ariwe ukurikiyeho gupfa  nyuma ya pasiteri Niyonshuti Theogen,  kubera ko n’ubundi ngo ntabwo azaramba ku isi nk’umusozi bityo iteka n’iteka azava mu buzima, kandi icyo azi neza urupfu ntabwo ari iherezo ry’ubuzima bwe kuko ari inzira imuganisha mu bugingo buhoraho iteka.

Rutayisire yagize ati" sinibaza   impamvu mu bakozi b’Imana bose bari muri Kigali, arijye bahanura bavuga ko nzakurikira Pasiteri Theogen. Nibaza  niba arijye uteje satani ikibazo kurusha abandi."

Hari abahanuzi batangiye kuvuga ko Pasiteri Rutayisire ashobora kuzapfa agakurikira Pasiteri Theogen 

Pasiteri Rutayisire yakomeje avuga ko aramutse apfuye muri iyi myaka agezemo ntacyo byaba bitwaye,  kuba atarapfuye ku myaka 25 akizwa, ntapfe ari muri za 40, ubu ntago aribyo byaba bimuhangayikishije.

Pasiteri Rutayisire  avuga  ubundi ubuhanuzi Atari ukuvuga ibintu bizaba ibyo  ni ubujiji cyane.

Bagabo John