Afirika y'Epfo: Umurambo wa Pasiteri Siva Moodley witabye Imana muri 2021 ukabikwa bategereje ko azazuka washyinguwe.

Uyu mukozi w'Imana Siva Moodley, yitabye Imana tariki ta 15 Nzeri 2021 mu mujyi wa Johannesburg, hanyuma umurambo we bautwara mu buruhukiro bw'ibitaro umuryango we ndetse n'inshuti ze bakazajya bajya ku musengera ngo azazuke ariko biba ibyubusa.
Uyu Pasiteri Siva yari nyiri Torero ryitwa The Miracle Center, riherereye mu mujyi wa Johannesburg muri Afirika y'Epfo, yitabye Imana afite imyaka 53.
Nyuma yo gutegereza iminsi 579 bazi ko Pasiteri wabo aza zuka byarangiye ba mushyinguye
Nyuma yo kumara icyo gihe cyose umuryango we ndetse n'inshuti bajya gusengera uwo mukozi w'Imana ngo azuke ariko bikanga, Umuyobozi ushyinzwe uburuhukiro bwibyo bitaro, Martin du Toit. yatwaye ikirego mu rukiko asaba ko uwo murambo wajyanwa gushyingurwa cyangwa bakautwika.
Urukiko rwaje kwemera icyo kirego hanyuma uwo muryango uhita usabwa kujya gushyingura umuntu wabo.
Amakuru avuga ko uyu mukozi w'Imana kuva yitaba Imana ntabwo bigeze bamenyesha abakristo biryo torero kuko bari bizeye ko azazuka kuburyo inshingano zo kuvuga ubutumwa zasigaranywe n'umugore we ndetse n'abana be.
Kugeza ubu haribamwe bibaza aho uwo mukozi w'Imana yagiye kuburyo haciyeho icyo gihe cyose bata mucya iryera.
Bagabo John.