•     

Yasenze isengesho asabira uruhinja kuziba amafaranga ya leta

Nigeria: Umugore yatunguye abantu ubwo yasengeraga uruhinja umunsi wo ku rwita izina, yarangiza akamusabira gukura vuba hanyuma akaziba amafaranga ya leta yicyo gihugu.

Yasengeye uruhinja arusabira kuziba amafaranga ya leta

Hari mu muhango wo kwita umwana izina, aho uwo mugore utatangajwe amazina ye  yatunguye abantu ubwo yafataga ikalamu akayipfumbatisha urwo ruhunja hanyuma agatangira kurusengera arwaturiraho amagambo asaba Imana ngo akure vuba hanyuma iriya kalamu azayikoreshe mu kwiba amafaranga ya leta.

Ati" ngushyize iyi kalamu mu biganza byawe mugihe uzaba uri Guverineri  cyangwa Umusenateri uzabe umwe mu bazakoresha iyi kalamu mu kwiba amafaranga ya leta ya Nigeria".

Bamwe mu babonye video yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga basabiye uwo mugore gutabwa muri yombi kuko ngo ibyo yakoze ari amahano adakwiriye kwihanganirwa.

Bagabo John