•     

"Ntabwo twemera uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro bwatuma ikiremwamuntu gihungabanywa, Pasiteri Ndayizeye"

Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR ry’u Rwanda, Ndayizeyi Isaïe, yemeje ko badateze kwemera uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro bwatuma ikiremwa muntu gihungabanywa.

Pasiteri Ndayizeye avuga ko batazemera uburyo bwose bwakoreshwa mu kuboneza urubyaro bwatuma ikiremwa muntu gihungabanywa

Mu Kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Kamena 2023 ubwo yabazwaga ku cyo abayobozi b’amadini batekereza ku kuba abayoboke bayo baboneza urubyaro.

Ndayizeye yagaragaje ko nubwo amadini amwe atemera kuboneza urubyaro ku bayoboke bayo ariko higishwa uburyo butandukanye bushobora gukoreshwa hirindwa kubyara abana benshi.

Yagize ati “Abantu bakwiye kugira abana bajyanye n’abo bashoboye kurera kuko kutita ku bo ushinzwe nk’umuryango ni icyaha nk’ibindi byose. Birumvikana hari ubwo usanga ibituma abana bagwingira harimo n’imiryango igira abana benshi ariko ntigishingiye cyane ku muco wo kuboneza urubyaro cyane ahubwo bishingiye ku buharike.”

Mu kiganiro kihariye yagiranye n'ikinyamakuru Rubanda, cyagarukaga kubijyanye n'uburyo bamwe mu bayoboke ba ADEPR bashobora kubyara abo bashoboye kurera, Pasiteri Ndayizeye yavuze ko hari inyigisho zitangwa ku bayoboke babo zibafasha kumenya uburyo umuryango ushobora kubyara abo ushoboye kurera kandi hatabayeho kuboneza urubyaro.

Yagize ati" Murabizi twebwe mu myizerere yacu ntabwo twemera ibyo gukuramo inda cyangwa kuboneza urubyaro, ahubwo twigisha umuryango uburyo bakoresha bakabyara abo bashoboye kurera, ntabwo twemera uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro bwatuma ikiremwamuntu gihungabanywa."

Pasiteri Ndayizeye yakomeje avuga ibintu byose ari mu mutwe kuko hari uburyo umuntu ashobora kubyara abo ashoboye kurera kandi ataboneje urubyaro, iyo umuryango ubiganiriyeho birakorwa.

Nubwo Ndayizeye ateruye ngo avuge uburyo abayoboke babo bakoresha mu kwirinda kubyara abana badashoboye kurera, mu buryo Umunini bukoreshwa mu kuboneza urubyaro. Urebye neza wasanga ADEPR  yarahisemo uburyo bwa Munani.

 8. Kwiyakana

Ubu ni uburyo bukorwa aho umugabo akura igitsina cye mu cy’umugore mbere yo gusohora.
Ubu buryo nubwo abagabo benshi bibagora kubukoresha (kuko mu gihe cyo kurangiza nibwo uburyohe bwiyongera), ariko burizewe ku gipimo cya 96%.
Nyamara kuko bushobora gukoreshwa nabi bituma icyizere kigabanyuka kikaba 73%.

Bagabo John