Muri Uganda, haravugwa inkuru y'umusore wiyahuriye mu kiriziya kuri iki cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2023 aje gusenga

Kimwe mu kinyamakuru cya Uganda cyanditse ko umusore witwa Geoffrey Kigundu uri mu kigero kimyaka 23 bamusanze yiyahuye amanitse hejuru ku biti mu kiriziya.
Amakuru avuga ko ibyo byabereye mu karere ka Bushenyi muri Kiriziya ya Mutagatifu Kalemba.
Ubwo Kateshista wiyo kiriziya Tukore Topista yunjiraga mu rusengero aje gutura igitambo cyamisa, yatunguwe no kubona umurambo w'umusore unaganitse hejuru yibiti imbere mu rusengero.
Abakristo batunguwe no gusanga umurambo mu kiriziya
Polisi yahise itangira iperereza ngo hamenyekane icyateye urupfu rwuwo musore, gusa ngo basanze ntabikomere afite ku mubiri
Amakuru yatanzwe nabamwe mu bazi uwo musore ngo nuko yakoraga akazi ko murugo, hanyuma ku wagatandatu abwira shebuja ngo amuhembe kuko yashakaga gutaha. Shebuja yaramuhembye undi aragenda yaje kuboneka mu rusengero yapfuye.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Kampara ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyo yazize.
Bagabo John