Abantu barindwi barimo abaririmbyi batandatu bitabye Imana abandi 23 barakomereka, biturutse ku mpanuka y'imodoka yari twaye abaririmbyi bari bagiye mu murimo w'Imana ahitwa Vide nkuko byemejwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Same muri Tanzania.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Werurwe 2025, Imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yarimo abaririmbyi bo mu Itorero Kanisa la Kiinjili la Kilutheri Tanzania (KKKT) yakoze impanuka maze abaririmbyi batandatu hamwe n'undi mugenzi bahasiga ubuzima.
Iyo mpanuka ngo yatewe nuko iyo modoka yataye umuhanda maze ihita ihirima munsi y'umukingo

Ayamakuru yemejwe n'Umuyobozi w'Akarere ka Same witwa Kasilda Mgeni, wavuze ko usibye abo bantu barindwi bitabye Imana hari nabandi 23 bakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro.
Gusa ntabwo higeze hatangazwa umubare w'abari muri iyo modoka usibye abo bitabye Imana ndetse nabo bakomeretse.
Bagabo John
