•     

Mufti Salim yakuye urujijo ku byavuzwe ku bayisilam bagiye mu Mutambagiro Mutagatifu i Maka

Abayisilamu 95 bamaze kugera i Maka mu Mutambagiro Mutagatifu uzatangira kuri uyu wambere tariki 26 Kamena 2023 nyuma y'imbogamizi bahuye nazo z'ikorana buhanga zatumye batagendera ku gihe nkuko byari biteganyijwe nkuko byatangajwe na Mufti w'u Rwanda Sheikh Hitimana Salim.

Mufti Salim yakuye urujijo kubagiye i Maka

Mu kiganiro kihariye Umuyobozi w'Umuryango w'Abayisilam mu Rwanda, Mufti Hitimana Salim, yagiranye n'ikinyamakuru Rubanda, yakuye urujijo ku byari bimaze iminsi bivugwa ku bayisilam bagomba kujya i Maka mu Mutambagiro Mutagatifu impamvu batinze kugenda byatewe n'ikibazo k'ikoranabuhanga (System)

Mufti Salim yagize ati" icyambere nababwira ni uko ziriya gahunda dukora hari iziba ziri mu bushobozi bwacu harimo nko gutanga amatangazo no kumenyesha igihe umutambagiro Mutagatifu uzabera, hanyuma abantu bakiyandikisha natwe tukabafasha kubona Visa, Amacumbi n'indege zizabatwara  n'ibindi byose bisabwa kugirango umutambagiro uzagende neza. Ariko ibijyanye na System abantu babimenye nezako ikorererwa muri Minisiteri ishinzwe ibya Hija ntabwo iyoborerwa muri RMC. Rwanda Muslim Community, kuko nibintu usaba ugategereza ko bakwemerera hari igihe bigorana, bityo ko twebwe tutabifite mu bushobozi bwacu."

Ku kibazo bazo kijyanye n'amakuru yavugaga ko hari abantu babiri bageze i Dubai bagasanga bafite ibyangombwa mpimbano bakagarurwa mu Rwanda, Mufti Salim yavuzego ayo makuru nabo bayumvise mu binyamakuru kuko ngo abantu bagombaga gushakira ibyangombwa bose uko ari 95 babibonye kandi bakaba baragiye.

Ati" Ayo makuru natwe twayumvise mu binyamakuru yuko hari abantu babiri bagaruwe mu Rwanda nyuma yogusanga bafite ibyangombwa mpimbano, twumvise ko umugore umwe ari Umunyarwanda naho undi ngo ni Umunyamahanga, ariko ntabwo tubizi."

Mubindi Mufti Salim yagarutseho ni kubiciro byavugwaga ko hari amafaranga y'umurengera baciwe  atandukanye nuko byari bisanzwe.

Aha mufti Salim yagize ati"reka rero nkubwire muvandimwe buriya itike y'indege nsinzi niba uheruka kuyimenya aho igeze ubu uzi ko  ibintu byose byahindutse cyane ibijyanye n'ibiciro ku masoko birimo n'itike y'indege ubungubu niba ukurikirana kera  itike yo kuva Kigali Dubai ntiyarengaga 1700 na 1500 ubu uzi ko  irarenga 1500$ niba rero uvuga uti"uzajyana abantu i Maka twebwe ubwacu ubu itike yari ihagaze 2200$ hafi aho, ushizemo ibyo Umuhaji w'umunyarwanda akenera by'ibanze tumutangira ibihumbi cumi nakimwe, bityo ntawavuga ko hari amafaranga y'umurengera tubaca, kandi aba Haji bose bagiye ntamuntu ufite ikibazo kijyanye nayo mafaranga."

Amakuru yavugaga ko ku wagatanu ibibuga by'indege byose bizaba bifunze ku buryo ntandege izaba yemerewe kugwa muri Arabia Saodite. Kuri ubu ni uko Abayislam bose uko ari 95 bamaze guhaguruka berekeza i Maka kuburyo kuri uyu wambere tariki ya 26 Kamena ntakabaza bazakora umutambagiro Mutagatifu. 

Bagabo John