Umugore witwa Sylvia yatawe muriyombi na Polisi hamwe na Pasteur nyuma yaho bamusanganye umurambo w'umugabo we mucyumba aumaranye imyaka ibiri awusengera ngo aza zuke
Uyu Mugore Sylvia hamwe na Pasteur witwa Preteria Mbadama w'inyaka 44 wayoboraga amasengesho ngo uwo nyakwigendera azazuke., batawe muriyombi bazira kwanga gutanga amakuru y'urupfu rwa Nyakwigendera ngo ashyingurwe.
Amakuru avuga ko uyu Sylvia atigeze amenyesha Polisi ko Umugabo we y'itabye Imana, ahubwo yahisemo kubika umurambo w'umugabo mu cyumba akomeza ku usengera afatanyaije na Pasteur bafite ikizere ko Umugabo we azazuka.
Polisi yavuze ko uwo Pasiteri Mbadama ariwe wamenyeshejwe mbere yuko uwo mugabo yitabye Imana hari tariki ya 21 Ugushyingo 203 bahita batangira ku musengera.

Sylvia na Pasiteri bakomeje gusengera uwo murambo kugeza tariki ya 13 Mutarama 2025 aribwo batawe muriyombi.
Polisi yavuze ko nyuma yaho uwo mugabo yitabye Imana, Sylvia yahise abuza abo mu muryango w'umugabo kuza kubasura ndetse aca iteka ko ntabashyitsi ashaka mu rugo rwe.
Nyuma ngo nibwo mukuru wa nyakwigendera yagize impungeze z'umuvandimwe we wari umaze imyaka ibiri batamuca iryera, niko kujya kumenyesha Polisi, Polisi yarahageze isanga Umurambo wa nyakwigendera warangiritse bikomeye, nibwo bafashe icyemezo cyo kujya ku wushyingura ndetse n'uwo mugore na Pasteur bahita batabwa muriyombi.
Bagabo John
