•     

ADEPR ya Uganda yandikiye Isae imwihanangiriza kubiba amacakubiri

Pentecost International Church of Uganda (PICU) ryandikiye ibaruwa ADEPR yo mu Rwanda by'umwihariko ryihanangiriza Pasiteri Ndayizeye isae kubiba nogucamo ibice itorero rya Uganda.

ADEPR muri Uganda yandikiye ADEPR yo Murwanda isaba Pasiteri Ndayizeye isae kwirinda gucamo amacakubiri iryo torero.

Hamaze iminsi mu itorero rya ADEPR havugwamo bombori bombori hagati y'Umushumba Mukuru wa ADEPR Ndayizeye isae hamwe n'abamwe mu bashumba yahagaritse mu murimo.

Bamwe mu bashumba bavuga ko ibyo Pasiteri Ndayizeye isae akora bidakwiye kuko nta bubasha afite bwoguhakarika abantu mu inshingano nacyane ko mubo yahagaritse ntanumwe yigeze asengera kuri uwo murimo wa Gishumba kandi yabaye Umumushumba mukuru wa ADEPR asanga abo ariho ahagarika bari mu murimo w'Imana. 

Ntabwo ari abo bashumba bonyine bandikiye Pasiteri Ndayizeye banenga imikorere ye, kuko n'itorero rya Uganda Pentecost International church of Uganda ( PICU) naryo ryandikiye ADEPR yo mu Rwanda by'umwihariko  Pasiteri Ndayizeye urwandiko bamwihanangiriza gucamo iryo torero ibice ndetse no kubiba urwango n'amacakubiri mu bakristo.

Mubindi iryo torero ryandikiye Ndayizeye isae,  bamusabye kwirinda gukorana nuwitwa Rwanyamuzira Geoffrey ndetse nabandi bashyirwa mu majwi mugucamo ibice iryo torero rya Uganda.

Haribamwe mu bakristo batangiye kuvuga ko kuva Pasiteri Ndayizeye yajya kubuyobozi ntakiza yakoze usibye gukenesha imiryango y'abamwe by'umwihariko abo yahagaritse ku mirimo nabo yirukanye kuva yagera ku ingoma.

Twashatse kuvugana na Pasiteri Ndayizeye ngo agire icyo avuga kubimuvugwaho, adusaba ko twamwandikira ubutumwa bugufi ariko ntabwo yigeze abusubiza.

   Pasiteri Ndayizeye isae Umushumba mu kuru wa ADEPR 

Mubituma Pasiteri Isae akomeza ku garukwaho ngo ni uko nubundi ariwe ndetse na bureau ayoboye bivugwa ko itaciye mu mucyo nkuko ubusanzwe iyo bureau nshya yajyagaho byagendaga, ndetse no kuba yarahinduye imitegekere n'imiyoborere itorero ryari risanzwe rigenderaho.

Bagabo John