•     

Umwami Zumaridi yatawe muriyombi azira kuvuga ko ari Imana

Umukozi w'Imana Diana Edward Bundala, uzwi ku mazina ya Mfalme Zumaridi wo muri Tanzania yatawe muriyombi na Polisi aho kurikiranywe ibyaha bibiri harimo nicyo kuba yarafashe abana bato ababwira ko ariwe Mana kandi ko azabarinda ikitwa Urupfu.

Zumaridi arashinjwa kubwira abana bato ko ari Imana

Polisi yo mu ntara ya Mwanza muri Tanzania,   kuri uyu wa kane tariki 15 Gicurasi 2025, yatangaje ko yataye muriyombi Umwami Zumaridi aho akurikiranyweho ibyaha bibiri.

Ibyo byaha akurikiranyweho, harimo icyokuba yarafashe urugo rwe akarugira urusengero binyuranyije n'amateko kubera ko urwo rusengero ruri muri Karitsiye kuburyo iyo basenga asakuriza abaturage baturanye nawe.

Umwami Zumaridi yatawe muriyombi na Polisi 

Ikindi cyaha Polisi yavuze ikurikiranyeho uwo Mwami Zumarida,  harimo video iriho ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga aho yafashe abana bato  babahungu n'abakobwa, maze atangira kubabwira ko ariwe Mana yabo kandi ko azabarinda ikitwa Urupfu.

Polisi yasabye abaturage bafite amakuru kuri  Zumarida kuyatanga kuri Polisi kugirango  hamenyekane ukuri kubyo akurikiranyweho.

Bagabo John