•     

ADEPR : Hari abahunze igihugu kubera Pasiteri Ndayizeye isae

Nyuma yaho Pasiteri Theoneste Ntakirutimana yandikiye ibaruwa Umushumba mukuru wa ADEPR Ndayizeye isae, amubwira ko ntabubasha afite bwo kumwambura inshinhano za Gishumba, Pasiteri Theonest akomeje gutotezwa kuburyo bukomeye aho yavuze ko yishinganisha ku buzima bwe, anavuga ko hari bamwe mu bahunze kubera Pasiteri Ndayizeye Isae.

Hariho abahunze igihugu kubera Ndayizeye isae

Ibi Pasiteri Theoneste Ntakirutimana yabigarutseho mu ikiganiro "Hanze aha" Gitambuka ku muyoboro wa YouTube witwa Rubanda Tv.

Muri icyo kiganiro Pasiteri Theoneste Ntakirutimana yavuze ko nyuma yaho yandikiye ibaruwa isubiza iyo Pasiteri Ndayizeye isae yari yamwandikiye amu menyesha ko yamuhagaritse mu nshingano za gishumba,  yahise atangira gutotezwa bikomeye.

Muri icyo kiganiro Pasiteri Theoneste yavuzeko intandaro nyamuzi w'ikibazo gituma Pasiteri Ndayizeye amukorera ihohiterwa bituruka kuba yaramureze mu nkiko aburana uburenganzira bwe bwo kubona ibyo yemererwa n'amategeko nyuma yaho amuhahagaritse nta muhe imperekeza bikarangira amutsinze mu rubanza.

Pasiteri Theoneste yagize ati" kuva nasubiza ibaruwa yanyandikiye ambwira ko ampagaritse mu murimo wa Gishumba, ubu ndiho ndahohoterwa mu buryo bukomeye kuburyo yamaze gutegeka ko bagomba kuntenga mu itorero, kandi mu mubyukuri ntabwo abakristo aribo bagira uruhare mu gutenga umushumba, ni mugihe kugeza nubu ntazi icyo nzira kuko mu byaha bituma batenga umuntu ntana kimwe shinjwa ".

Pasiteri Theoneste yavuze ko nyuma yaho hari bamwe mu bakozi b'Imana birukanywe munshingano za gishumba by'umwihariko abari abayobozi mwitorero rya Uganda,  bamwe bahisemo guhunga igihugu kubera Pasiteri Ndayizeye.

               Pasiteri Ntakirutimana Theoneste 

Yagize ati" Bitewe n'agatotsi kigeze kuba hagati y'Urwanda na Uganda, bamwe mubari abayobozi ba ADEPR Ishami rya Uganda, bahise bagarurwa mu Rwanda, hanyuma bahageze begera Pasiteri Ndayizeye ngo harebwe uburyo bafashwa nacyane ko bari barafungiwe muri geraza za Uganda nyuma bagahita bazanwa mu Rwanda ntakintu bafite, Pasiteri Ndayizeye yabateye utwatsi agerekaho no kubambura inshingano bari bafite hanyuma bamaze gushoberwa bahitamo guhunga igihugu kuko ngo babonaga nubundi ntacyo ADEPR ibamariye".

Pasiteri Theoneste yahishyuye ko Pasiteri Ndayizeye kubera imiyoborere mibi afite, kugeza ubu amaze gusesagura umutungo w'itorero kubera kutsindwa mu manza, aho amaze gutsindwa Imananza 15 kandi hakaba hakiri izindi zisaga 2000 mu nkiko. 

Kubera kwanga kumvikana nabo ba Pasiteri ndetse n'abahoze ari ari abakozi muri ADEPR,  ADEPR imaze gusohora asaga Miliyoni 156 ku bantu babiri bayitsinze murubanza, n'imigihe iyo haza kubaho ubwumvikane yari gutanga Miliyoni zitarenze 20.

                   Pasiteri Ndayizeye isae 

Ikinyamakuru Rubanda cyagerageje kuvugisha Umushumba mukuru wa ADEPR Ndayizeye isae, kubi bazo bivugwa byuko ariwe watanze amabwiriza yogutenga Pasiteri Theoneste ariko ntabwo yabashije kwitaba Telefone y'Umunyamakuru kugeza ubwo twamaraga gutunganya iyi nkuru.

Bagabo John.

  • BAGABO Jhon
    BAGABO Jhon
    bande bahunze igihugu wakibabo ngo ni bagabo
    5 months ago Reply  Like (0)