•     

Uwategetse abantu kwiyiriza bamwe bakitaba Imana yishyikirije Polisi

Kenya: Nyuma yaho umukozi w'Imana ategetse abayoboke be ngo biyirize kugirango bazahure na Yesu kuko imperuka irihafi, hanyuma abantu bane muribo bakahasiga ubuzima, uwo mugabo yamaze kwishyikiriza Polisi.

Yishyikirije Polisi nyuma yo kumva ko ahigishwa uruhindu.

Umukozi w'Imana uyobora itorero ryitwa Good News International, Paul Mackenzie, yamaze  kwishyikiriza Polisi nyuma yo kumva ko ariho ahigwa bukware ngo akurikiranweho icyaha cyo gutegeka abantu kwiyiriza hanyuma bane bakaza kwitaba Imana abandi icumi bakajyanwa mu bitaro ari indembe.

Uyu mugabo Paul yategetse bamwe mu bayoboke be kwiyiriza igihe kutazwi kugeza ubwo Yesu agiye kugaruka bitewe nuko imperuka irihafi.

Umwe mu bari mu bitaro wari umaze iminsi 21 atarya, yatangarije itangazamakuru ko  hari abantu atazi umubare bazize inzara kubera kwiyiriza,  ariko ngo namara gukira azongera kuko yemeranywa n'uwo mukozi w'Imana ko imperuka irihafi bityo mu gihe bategereje Yesu bagomba kubikora biyiriza ubusa kugeza igihe Yesu agazagaruka.

Uyu mugabo yamaze iminsi 21 atarya, yatangaje ko nakira azongera akiyiriza kuko yemera ko Imperuka iri hafi.

Polisi yatangaje ko nyuma yaho Paul yishyikirije Polisi, kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Mata 2023 azahita ashyikirizwa ubutabera hamwe nabndi bantu barindwi bakoranaga na Pasiteri Paul harimo nabari bashinzwe ku mucungira umutekano we.

Bagabo John