•     

Tanzania: Umupadiri wari n'umuvuzi gakondo yashyinguwe.

Umwepiskopi uri mu kiruhuko cy'izabukuru wa Diyosezi Gatolika ya Morogoro, Telesphor Mkude yasezeye Misa yo gusezera kuri Padiri Sebastian Kuzhupil ahamagarira abapadiri, n'Abanyatanzaniya gukoresha umuhamagaro bahabwa n'Imana kugira ngo batange serivisi ku bakene, abarwayi n'abafite ubumuga.

Padiri wari n'umuvuzi gakondo yashyinguwe

Uyu mupadiri wari ruzwi mu kuvurisha ibimera  yapfuye ku ya 26 Kamena uyu mwaka i Dar es Salaam ubwo yari ari kwivuza.

Musenyeri Mkude  avuga kuri Padiri Kuzhupil, yavuze ko mu buzima bwe yabaye igikoresho cyo gufasha abakene, abarwayi ndetse anakoresha impano idasanzwe kugira ngo abagatolika bareke kuzerera bashaka ubuvuzi.

Yavuze ko mu myaka 25 amaze akora umurimo w'ubupadiri yaukoranye umurava kandi  anakora umurimo wo kuvura abantu akoresheje ibimera.

Mu buzima bwe, Pardi Kuzhupil   yatangaga ubuvuzi binyuze mu biti byo mu murima kandi bivugwa ko yavuraga indwara zitandukanye nka diyabete, Igituntu, kanseri, umutima, ndetse n'abafite umuvuduko ukabije w'amaraso.

Umwe mu banyeshuri yigishaga  witwa  Janeth Shija wo mu ishuri ribanza rya Mount Camel, yavuze ko uyu mupadiri yashoboye kumuvura indwara z'umutima kuva akiri umwana.

Nyakwigendera Padiri yarwaye muri Mata uyu mwaka 2022  akomeza kwivuriza mu bitaro byitiriwe Mutagatifu Fransisiko Dumila nyuma yimurirwa mu bitaro bya Aga Khan i Dar es Salaam ari naho yaguye

 Bagabo John