Kenya: Umugore yatunguye abantu mu rusengero ubwo yabwiraga Pasiteri ko amaze amezi atandatu nta kabariro aterwa amusaba ko yagira icyo akora kuberako urugo rwe ruri mu marembera.

Uyu mugore yavuze ko kuva mu kwezi wa 12: 2022 atazi ikitwa akabariro kuko umugabo azinduka rubika ajya mu kazi kandi agataha nijoro, hanyuma umugore yamubaza ibijyanye n'akabariro umugabo akamubwira ko afite umunaniro.
Yagize ati" Pasiteri, urugo rwange ruri mu marembera kuko umugabo wange ntabwo yuzuza inshingano ze nk'umugabo kuburyo bimaze ku ndambira, iyo ngerageje ku mwegera arantuka akanyuka inabi akambwira ko afite umunaniro, ndasaba ko wagira icyo ukora nange nkabona uburenganzira bwange."
Pasiteri Kiako, yahise aha uwo mugore amavuta yafashwe nk'inzaratsi kugirango Umugabo we azabashe kuzuza neza inshingano harimo no gutera akabariro.
Gusa ntabyinshi ku bijyanye n'uburyo uwo mugore azakoresha ayo mavuta bikarangira ageze ku ingingo yifuza yatuma umugabo ahindukira mu buriri.
Bagabo John