Muri Ethiopia abantu 30 bitabye Imana bagwiriwe n'igisenge cy'urusengero abandi 200 barakomereka, ibi bibaka byabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025 kurusengero rw'itorero ryitwa Menjar Shenkora Arerti Mariam, riherereye mu gace kitwa Amhara.
Mu itangazo leta ya Ethiopia yasohoye, yabanje kwihanganisha imiryango y'ababuze ababo, ndetse yihanganisha nabakomerekeye muri iyo mpanuka ariko bari kwitabwaho n'abaganga mu bitaro.

Umwe mubakurikirana inkomere ziri kwa muganga, yavuze ko imibare y'abitabye Imana ishobora kuza kwiyongera kubera ko abenshi baracyari mu bitaka nubwo ubutabazi bugikomeje., ikindi ngo umubare munini ugizwe n'abana ndetse n'abasaza.
Abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro byo mu mujyi wa Addis Ababa.
Bagabo John
