Umugabo wari kumwe n'abandi ubwo bajyaga gusenga kuri iki cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2023 yahanutse ku mabuye ahita yitaba Imana mu gace kitwa Mikayi mu ntara ya Kisumo muri Kenya
Uyu mugabo yaje kunyerera ahanutse hejuru ku mabuye agera hasi yamaze gushuramo umwuka.
Kuri ayo mabuye niho yari yagiye gusengera nabandi barikumwe, amakuru y'urupfu rwuyu mugabo utaramenyekana imyirondoro ye, yemejwe na Othany, ushinzwe aho hantu basengera.

Yahanutse ku mabuye ahita yitaba Imana
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw'ibitaro bya Jamarongi Ondinga kugirango ukorerwe isuzuma.
Aho hantu nyakwigendera yaguye hahise hafungwa mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane icyateye urupfu rwa nyakwigendera.
Bagabo John
