Sheikh Djamiru Murangwa yashyize umucyo ku makuru ya mu vugwagaho ko hari Umuyisilamukazi witwa Muhawenimana Josephine, yavuze ku buriganya yakorewe agahabwa visa y’impimbano abayobozi b’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda babigizemo uruhare, by'umwihariko Sheikh Djamiru Murangwa ushinzwe kujyana abantu mu Mutambagiro Mutagatifu i Maka
Uyu Musilamukazi witwa Muhawenimana Josephine yatangarije kimwe mu kinyamakuru ko yakorewe uburiganya agahabwa visa y’impimbano abayobozi b’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda babigizemo uruhare, agaruka by'umwihariko kuri Sheikh Djamiru Murangwa ufite inshingano zo guherekeza abantu bagiye mu Mutambagiro Mutagatifu i Maka.
Uyu mugore yavuze ko yahombye bikomeye kuko yatanze amadolari 6800 arimo ibihumbi 4$ yashyize kuri konti wa Sheikh Djamiru, ikigeretse kuri ibyo aza no gukorerwa uburiganya ahabwa visa y’impimbano.

Izi nizimwe muri tike zishyuriwe
Ikinyamakuru Rubanda cyashatse kumenya ukuri kubivugwa hagati ya Muhawenimana Josephine ushinja Sheikh Djamiru Murangwa uburiganya, maze tuvugana na Sheikh Djamiru Murangwa uri i Maka mu Mutambagiro Mutagatifu maze aduha ukuri kubijyanye n'icyo kibazo.
Yagize ati" Ibisobanuro nyabyo ku kibazo cy'abahadji 2 bagaruriwe ku kibuga cy'indege cya DUBA bari bagiye i Maka gukora Hidja.
Iki kibazo giteye mu buryo bukurikira:
- Abo bantu 2 bagize ikibazo cyo kubura visa kuko umubare w'abantu 85 RMC yemerewe wari wuzuye.
- Nibwo bansabye kubafasha nk'umuntu bazi ko mfite amakuru unaziranye na companies zo muri Uganda zijyana abantu i Maka, ubwo nababarije company yitwa ASAADAT ikorera muri Kampala, maze bemera kubashakira Visa, babasaba ko buri wese yishyura Amadolari 4000 yo kwishyura visa n'izindi serivisi babakorera i Maka zirimo tents bakambikamo mu minsi bamara ahabera imigenzo ya Hidja, kwishyura imodoka na trains zibatwara bajya banava ahabera imigenzo ya hidja n'ibindi.
- Kuko bo batabazi, njyewe nababwiye ko bayashyira kuri compte yanjye kugirango mbyishingire nk'umuntu ubazi, aho kugirango babe ari bo bayaboherereza kandi batabazi, Ibyo numvaga bidakwiye kuko byari kubagora kuzakurikirana ikibazo cyabo.

- Babashakiye visa yitwa Mujamalat ihabwa abantu ku giti cyabo ( Individuals), ariko bageze ku kibuga cy'indege cya DUBAI aho bagombaga kwerekeza Jeddah muri Saudi Arabia, nibwo indege ya Saudi Arabia Airlines yanze kubajyana kubera impamvu ntamenye, cyane ko hari abandi 2 nafashije kubahuza n'iyi company ariko abo bandi bo bagendeye kuri iyi visa ubu bari i Maka mu bikorwa bya Hidja, abo bitwa MINANI Seleman na RUKIYA Nasoro.

- Nyuma yuko bagize icyo kibazo navuganye n'ababahaye iyo visa bemera ko bazabasubiza frw bari babishyuye angana n'amadolari 7000, kuko umwe yishyuye 4000$yose yasabwaga naho undi yishyura 3000$ akaba yagombaga kuzishyura aburaho 1000$ ageze i Maka.
- Icyo nashimangira ni uko nta visa mpimbano zabayeho, ikindi kandi ibyakozwe byari ukubafasha nk'abantu banyitabaje bashingiye ko mfite amakuru ku bibazo bya Hidja.

Nyuma y'iki kibazo Amafaranga yabo 7000$ bombi bari bishyuye VISA ubu bemeye ko bazayabasubiza kandi ndabishingiye ko bazayabona nk'uko ari njye wabahuje.
Nkaba mbijeje ko bazahabwa amafaranga yabo.
Mubindi Sheikh Djamiru Murangwa yagarutseho yavuze ko ziriya Visa zikoranye ikorana buhanga rihambaye kuburyo bitashoboka ko za kwiganwa, arinaho ahera anyomoza amakuru yuko haba hari uwahawe Visa y'impimbano.
Sheikh Djamiru Murangwa, yakomeje avuga ko ibi byose ari ingaruka z'urwango n'amakimbirine ari mu muryango w'Abaislam mu Rwanda (RMC) Rwanda Muslim Community, aho abantu bashaka kurimiraho undi itaka bishingiye ku inzangano bifitemo.
Bagabo John
