Bamwe mu basengera mu ru Rembo rwa Ngoma, batangiye gutakamba basaba inzego zitandukanye kubafashasha zikabakura umutwaro bikorejwe wo gutanga umusanzu w'umurengera aho Umusanzu mucye ari Amafaranga ibihumbi 30.000 Frw mu gihe umusanzu wohejuru ari 1,000,000 frw
Uyu munsanzu wo kubaka inyubako y'Ururembo rwa Ngoma basabwe kuzautanga mugihe kingana n'amezi atandatu uhereye muri uku kwezi kwa 12.2022, ugabanyije mu byiciro bitandukanye.
Ikiciro cyambere n'icyabana bato babanyeshuri biga mu mashuri abanza n'ayisumbuye aho buriwese usengere muri urwo rumbo rwa Ngoma agomba gutanga amafaranga ibihumbi 30,000 Frw
Mugihe ikindi kiciro kigizwe n'abakozi mu inzego zitandukanye zaba iza leta ndetse n'abikorera harimo n'abakozi b'itorero, basabwe gutanga umusanzu wo guhera ku bihumbi 300 kugeza kubihumbi 500
Uretse abantu bazatanga kugiti cyabo ayo mafaranga, hari Umwe mu bariribyi muri Korari imwe wavuze ko amakorari bayigirijeho nkana kuko nkakorari ari rimbamo bayiciye kuzatanga Umusanzu ungana na Miliyoni 3 zirenga.
Bamwe mu basengera ahitwa mu Rubimba kuri Parowase arinaho umushumba uyobora ururembo rwa Ngoma afite ikicaro, mumajwi yabo bavuga ko babangamiwe n'uwo murengera w'amafaranga baciwe cyane ko bavuga yuko ubukungu butifashe neza bitewe n'icyorezo cya Covid-19 cyasize bamwe badafite n'akazi.
Bitewe nukwanga ko abatanze amakuru byabagiraho ingaruka, basabye basabye Umunyamakuru wa Rubanda kudakoresha imyirondo yabo ndetse ko namajwi yabo yahindurwa.
Bavuga ko umushumba uyobora Ururembo rwa Ngoma, Pasiteri Kananga Emmanuel yababwiye ko bagomba gutanga umusanzu bakubaka inyubako y'Ururembo aho uwo musanzu uzatangwa mu mezi 6 gusa uhereye mu kwezi kwa 12. 2022

Umushumba w'Ururembo rwa Ngoma Pasiteri Kananga Emmanuel
Pasiteri Kananga Emmanuel yababwiye ko nawe azatanga uwo musanzu aho we azatanga Miliyoni imwe.
Abo bakristo bavuga ko amafaranga basabwa gutanga ari menshi kuko umusanzu wamake ari ibihumbi 30 ku muntu idafite akazi kamuhemba ku kwezi mugihe abahembwa ku kwezi amafaranga make bazatanga ari ibihumbi hagati ya magana tatu na magana tanu.
Aha niho bahera basaba ko Inzego zibishyinzwe zabafasha ku batura uwo mutwaro kuko bishobora kuzatuma abatazayabona babura zimwe muri Serivisi zitangwa n'itorero harimo nko gusezerana ndetse nizindi zitandukanye.
Aba bakristo bibaza amaturo batura buri cyumweru aho ajya bikabashobera kuburyo ikintu cyose kibaye bahita basabwa gutanga amafaranga kandi bazi nezako harimo nabadafite ubwisungane mu kwivuza nyamara itorero ritanabafasha ahubwo bakirirwa babasaruramo naducye babonye.
Twashatse kumenya ukuri kubivugwa mugutanga uwo munsanzu abakristo bavuga ko ari umurengera, Umuyobozi w'ururembo rwa Ngoma Pasiteri Kananga Emmanuel , arinawe wabasabye gutanga uyu musanzu. mu butumwa yahaye umunyamakuru yavuze ko itorero rifite Umuvugizi bityo ko ariwe twabaza.

Twahamagaye ku murongo wa telephone Umushumba Mukuru wa ADEPR Pastor Isaie Ndayizeye ariko inshuro zose twamuhamagaye Ntabwo yitabye telephone Ndetse n'ubutumwa twamwandikiye Ntabwo yabusubije kugeza ubwo twamaraga gutunganya iyi nkuru.

Iyi nimwe mu nyubako yavugishishe benshi mu bayoboke ba ADEPR yarizwi kwizina rya Gisozi
Ikibazo cy'umusanzu muri ADEPR gikunze kwinubirwa n'abakristo cyane ko mu gihe hubakagwa inyubako ikoreramo Dove Hotel, yamenyekanye nka Gisozi, hari bamwe mu bakristo bagiye bagirwaho n'ingaruka kuko bafashe inguzanyo mu ma Bank kugirango batange uwo musanzu bikarangira ibyo batanzeho ingwate bitejwe cyamunara.
Bagabo John
