Muri ADEPR ibintu bimaze gufata indi ntera aho bivugwa ko harimo Gereza zifunze abahoze ari Abashumba ku buryo nta bw'inyagamburiro bafite.

Nyuma yikiswe impinduka zazanywe na Pasiteri Ndayizeye isae, mu bubasha bwe bwite aho yirukanye ku mirimo abahoze ari Abashumba ndetse n'abakozi bitorero muri rusange, agasiga akenesheje imiryango yabo.
Ubu haravugwa amakuru yuko abahoze ari Abashumba bameze nkabantu bari muri Gereza kuko ngo nta mushumba wemerewe kugira aho ajya nta ruhushya asabye Ndayizeye isae, kandi mu byukuri aho basengera abo bashumba batemerewe gukora umurimo n'umwe wa Gishumba harimo Kwigisha ijambo ry'Imana, Gutanga igaburo ryera, Kubatiza, Gusezeranya n'izindi nshingano zose za Gishumba.
Mukiganiro yahaye Rubanda Tv, na Rubanda.rw Pasiteri Theonest uri muri bamwe mu bahagaritswe na Pasiteri Ndayizeye, yavuze ko ubu muri ADEPR harimo icyo umuntu yakwita nka Gereza ku bahoze ari Abashumba.
Pasiteri Ntakirutimana Theoneste
Yagize Ati" Ibaze kuba muri Abashumba bagera nko mu munani mwese muteranira ahantu hamwe mutewerewe gukora umurimo wa Gishumba ngo mwarahagaritswe ku nshingano, hanyuma ukaba utemerewe no kugira aho ujya udasabye uruhushya Ndayizeye, kuri twe tubona ko ari nka gereza twashyiriweho kuburyo umuntu atabona bw'inyagamburiro".
Kugeza ubu abahoze ari Abashumba bindembo ndetse n'ababungirije hamwe n'abahoze ari Abashumba b'Uturere, hatanzwe amabwiriza na Pasiteri Ndayizeye isae ko batemwerewe kugira inshingano nazimwe bakora mu Itorero usibye kugenda bakicara bagasenga gusa barangiza bagataha ntakindi bemerewe gukora.
Bagabo John