Bishop Maboya Dustun, yavuze ko Tanzania ifite indwara y'ubunebwe by'umwihariko kubakirisitu aho birirwa bagendera ku byanditswe bivugwa ko Imana Ishobora byose bigatuma badakora ngo biteze imbere n'igihugu cyabo.
Mu Masengesho yo gusabira igihugu cya Tanzania yabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2025, muri uwo muhango Umushyitsi mukuru akaba yari Minisiri w'intebe Kassimu Majaliwa.

Ubwo Bishop Maboya yari ahawe umwanya ngo yigishe ijambo ry'Imana, yasabye akakirisitu gukora akazi bakareka gutegereza ibitanganza bituruka ku Imana.
Ati" Indwara ihangayikishije Tanzania n'ubunebwe, iyi niyo ndwara ikomeye kandi ubu bunebwe nibwo butuma Tanzania ihungabana mu by'ubukungu kubera ko abantu badatanga imisoro bitewe nuko badakora".

Bishop Maboya Dustun yavuze ko Tanzania yugarijwe n'indwara y'ubunebwe
Bishop Maboya, yakomeje agira Ati" Ugasanga umugabo muzima ufite abana batandatu aririrwa yicaye adashaka gukora, ugasanga ntashaka kuboneza urubyaro ahubwo aragendera kucyanditswe kivuga ko tugomba kumbyara tukuzura isi, kuko ngo Abana n'imugisha, nyamara uwaguhaye Umugisha w'abana arashaka ko ukora.".
Minisiri w'intebe Kassimu Majaliwa yavuze ko Leta izakomeza gugirana ubufatanye n'amadini n'amatorero mu rwego rwo kubaka igihugu.
Kassimu Majaliwa yasabye abakozi b'Imana n'abandi Bose gukomeza gusengera igihugu kugirango gikomeze kugira Amahoro n'iterambere kuko Amasengesho agira uruhare mu bikorwa by'iterambere .

Ministeri w'intebe Kassimu Majaliwa yijeje abanyamadini gukomeza ubufatanye mu iterambere ry'igihugu
Ni kenshi usanga abantu basenga batungwa akatoki ko kudakora ahubwo bakizerera mu bitangaza by'uko Imana Ishobora ku gutunga nubwo waba udakora.
Bagabo John
